Umuyobozi w’akarere ka Muhanga aganiriza  urubyiruko rw’itabiriye umwiherero wateguwe na EAR Shyogwe

Mu gihe urubyiruko rumwe ruvuga ko ingeso mbi n’ibiyobyabwenge bihari ngo ahanini usanga ababikoresha babiterwa n’irari ryo kwifuza byinshi, Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, rukumvira inama rugirwa ndetse rukagira imitekereze yagutse itegura ejo hazaza heza.

Bamwe  murubyiroko rwitabiriye ubukangurambaga bwateguwe n’itorero EAR diyoseze ya shyogwe mu karere ka Muhanga, bugamije kwigisha urubyiruko kwirinda ingesombi zirimo ibiyobyabwenge, inda zitateganijwe ku bangavu, icuruzwa ry’abanu, niho bamwe mu rubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga, bumvikanira bavuga ko ibiyobyabwenge n’ingeso mbi bihari ngo ahanini babiterwa ni irari gusa bavuga ko bagiye kugerageza kubyirinda.

Ku ruhande rwa Nyiricyubahiro musenyeri wa diyosezi ya EAR shyogwe Doctor Jered KARIMBA, akaba avuga ko ibivugwa n’uru rubyiruko ari nabyo bashingiyeho bategura izi nyigisho , arahera avuga kubushakashatsi bwagarakaye mu turere 4 iyi diyoseze iherere kubijyane ninda zitateguwe kubangavu

Ni mugihe Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jaqueline, avuga ko urubyiruko rukwiye kugira imitekereze yagutse rugatekereza ejo hazaza harwo, ari nako bakura isomo ku bagerageje gufata no gukoresha ibiyobyabwenge bikabagiraho ingaruka zirimo no kwitakariza ikizere.

Kubijyanye n’icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwene,urwego rw’igihugu cy’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko mumyaka 3 ishize ,nukuga kuva 2018_2021 abagera kuri 18559 aribo bakurikiranweho gukoresha ibiyobyabwenge, intara y’amagepfo muriyo myaka uko ari 3,hakaba harakurikiranwe abantu 2853,aho akarere ka Ruhango ariko kaza ku isonga murino ntara,mugihe intara y’iburasirazuba ariyo iza ku isonga .naho kubijyanye n’abakurikiranywe hagati y’abagabo n’abagore mugihugu hose , abagore bari kuri 15%,naho abagabo bakaba 85%,abakurikiranwe hagendewe kumyaka, munsi ya 18 ni 3%,naho hejuru ya 18 bakaza kukigero cya 97%.mugihe ibi byaha byose, ibihano biteganya ko uwubikoze ahanishwa igifungo kuva kumwaka 1,kugera kuri burundu bitewe n’icyaha wakoze

Mushobora kumva inkuru hano

Eric Munyantore Radio Huguka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *