Ifoto y’akarere ka Ruhango yavuye kuri Kigali To day

Bamwe mu batuye mu   murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, baranenga uburyo abayobozi b’inzego zibanze bakoresha iyo bari kubasaba umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza nkaho  ababuze umusanze babakura mu mirimo yabo, bakirirwa babazengurukana, nyamara ngo ako kazi ariko bakoraga  kashoboraga guvamo amafaranga

yo kwishyura umusanzu wa mutuel, ibituma bifuza ko ubu buro                  bukoreshwa bwahindurwa hagashakisha ubundi buryo butababangamira.

 

Abanenga  uburyo bukoreshwa na babwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze muri gahunda yo kubaka amafaranga y’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza Mutuele de sante, barimo bamwe mu batuye mu mudugudu wa Muyunzwe akagari ka Muyunzwe  ndetse n’abo  mu yindi  midugudu yo muri aka kagari kabarizwa mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, aho bavuga ko  uburyo abayobozi bitwara mukubaka amafaranga ya mutuele harimo kubazindukira  mu ngo zabo babasanga mu buriri, ndetse no gufata abadafite amafara y’uwo musanzu bakabatesha imirimo babasanzemo bakirirwa babazengurukana Atari bwiza ku buryo ngo bukwiye guhindurwa.

Icyakora n’ubwo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira Uwamwiza Jeanne D’arc, avuga ko kwibutsa abaturage gutanga umusanzu w’ubwisungane mukwivuza ari inshingano z’ubuyobozi, agaragaza ko muri uko kubibutsa abayobozi bakwiriye kwirinda guhutaza abaturage cg ngo babangamire imirimo babasanzemo.

Kugeza ubu si aba baturage gusa bo mu kagari ka Muyunzwe Umurenge wakinihira akarere ka Ruhango bumvikanye bagaragaza kubangamirwa no guhutazwa na bamwe mubayobozi babo mugihe barigukusanya mu baturage amafaranga y’umusanzu wubwisungane mu kwivuza Mutuelle de sante , kuko mubice bitandukanye by’igihugu hakomeje kugenda humvikana abaturage bavuga ko hari abayobozi bobo bitwaza inama baba bagiriwe z’uburyo besamo umuhigo wa Mituweri ngo bakabikora mu buryo burimo kubahutaza no kubabangamira nyamara  ahubwo ngo umuturage yari akwiye kwigishwa adahutajwe kandi atajyanywe mu nzererezi nkuko usanga hari aho ibyo nabyo bijya byifashishawa mu gukusanya amafaranga ya mutuele mu baturage

Inkuru mushobora kuyumva hano

 

By: Bosco MBONYUMUGENZI

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *