Ryari ijoro ryiza cyane, ryo ku wa kabiri tariki ya 30 kamena 2022, ku kubasore b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi ubwo basurwaga n’abayobozi batandukanye mu ijoro ryiswe “ijoro ry’inkera y’abahizi”,

Ni ijoro ryateguwe ngo harebwe uburyo ikipe y’igihugu y’u Rwanda (amavubi) yazitwara neza mu mukino wo kwishyura amavubi azahuramo na Ethiopia mu ijonjora ryo guhatanira itike yo kwerekeza mu mikino nyafurika ikinwa n’abakinnyi b’imbere mu bihugu CHAN-2023 izabera muri Algeria umwaka utaha.

Ijoro ry’inkera y’abahizi ryitabiriwe n’abayobozi barimo, minisitiri wa siporo mu Rwanda, Madame Munyangaju Aurore Mimosa, president w’ishyiahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (ferwafa) Nizeyimana Olivier (Cafu) PS muri minisiteri ya sports Shema Maboko Didier, aba bose bakaba bemereye ikipe y’igihugu y’u Rwanda amafaranga angana na Miliyoni eshatu (3M) Z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri mukinnyi angana na miliyoni 75 mugihe basezerera ikipe ya Ethiopia.

Uretse amafaranga bari guteganya uburyo bafasha amavubi ku bigendanye n’uburyo abafana bazinjira kuri uwo mukino,

            Dore ingingo bari gutekerezaho

  • Uburyo abafana n’abakunzi bakwinjirira Ubuntu ahasigaye hose.
  • Kwishyura amafaranga 500Rwf ahasigaye hose
  • Kwishyura amafaranga 1000Rwf ahasigaye hose ariko uguharwa idarapo rito
  • Kwishyura amafaranga 2000Rwf ahasigaye hose
  • Kwishyura 5000Rwf mu mpande ziicyubahiro
  • Kwishyura 10.000Rwf muri VIP
  • Kwishyura 20.000Rwf muri VVIP

Wowe wahitamo ubuhe buryo bwo kwinjira ku mukino?

Amavubi azakina umukino wo kwishyura kuri uyu wagatandatu, tariki ya 3 nzeri 2022 kuri stade ya huye ku gicamunsi saa cyenda , ni mugihe umukino ubanza wabereye kuri Benjamin Mukapa stadium I Dar salaam mu gihugu cya Tanzania, warangiye amakipe yombi anganya  ubusa ku busa

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (amavubi) bari gusangira na Minisitiri

Gusa nubwo ikipe y’igihu y’umupra w’amaguru amavubi iri gufashwa kugirango ibashe kwikura imbere ya Ethiopia, hari n’abandi banyarwa bakunda umupira w’amaguru bakomeje kwibaza uburyo ikipe yo muri aka karere ka Huye yitwa Mukura VS, ku maherezo yayo niba izashobora kwivana mu bibazo by’umwenda ungana na miriyoni 46 yo kwishyura umutoza Djilal Bihoul wayireze muri   FIFA  kugirango yongere kwemererwa kugura abakinnyi bazayifasha kwitwara neza muri championa y’uyu mwaka wa 2022-2023.

Tukaba twanabibutsa ko iyi Mukura VS ariyo yakuyeho agahigo ka APR FC ko kuba yari imaze imikino irenga 50 idatsindwa ubwo yayitsindiraga mu mugi wa kigali muri championa y’umwa ushize wa 2021-2022.

 

 

By Munyantore Eric

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *