Abanyamuryango b’umuryango wa FPR Nkotanyi bo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, barasabwa n’ubuyobozi bw’umuryango muri uyu murenge kwirinda ingesombi zirimo no kwishora mu biyobyabwenge, ahubwo bagaharanira kuba ku isongo mu kubaka u Rwanda.

Ibi babisabwe mu nama rusange y’abanyamuryango ba FPR Nkotanye ku rwego rw’umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, aho muri iyi nama bibukijwe ko imbaraga z’umuryango aribo ziturukaho ku buryo bakwiye kwirinda kwishora mu ngesombi zirimo kwiyandarika, ibiyobyabwenge amakimbirane hagati y’abashakanye, ahubwo ngo bagaharanira gukora imirimo ibateza imbere bo n’imiryango yabo.

Usibye inama zitandukanye abanyamuryango ba FPR Nkotanyi ku  rwego rw’umurenge wa Nyamabuye bagirwa n’abayobozi batandukanye, uyu muryango ukaba wanatanze ubufasha bwo kurihira abatishoboye batuye mu murenge wa Nyamabuye ubwisungane mu kwivuza, aho ubu bufasha bukubiye mu mafaranga agera kuri miriyoni enye(4000000 frw)

Nshimiyimana J.Claude Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye, akaba nyuma yo kwakira ubu bufasha bw’umuryango wa FPR Nkotanyi ku rwego rw’umurenge wa Nyamabuye, avuga ko bigeye kubafasha kuzamura ubwitabire bwo kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza dore ko ngo bari bakiri kuri 70%, kandi ahanini bigaterwa n’abatishoboye batuye muri uyu murenge wa Nyamabuye batari babona ubushobozi bwo kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

 

Aimable UWIZEYIMANA Chief Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *