Ifoto yavuye ku gihe.com

Mugihe bamwe mubahinzi b’ingano bo mu karere ka Nyamagabe, bakomeje kwibaza impamvu ubuyobozi butabafasha ngo uruganda rwatunganyaga ingano rwongere gusubukura imirimo Yo kuzitunganya, bikaba kandi binakomeje gutuma abampamyi babaha amafaranga makeya ku musaruro baba bejeje, Perezida wa Repuburilka Paul KAGAME arasaba abayobozi b’aka karere n’abo muzindi nzego zitandukanye kwita kuri iki kibazo cyikabonerwa umuti urambye.

Inkuru ushobora kuyumva aha

Mpagaze iruhande rw’amazu y’uruganda rw’ingano ruherereye mu karere ka Nyamagabe ahazwi nko mugasarenda, witegereje aya mazu usanga agera kuri atatu urabona ko amaze kwangirika cyane cyane mu mafondasiyo kubera kutayakoreramo.

Ikindi kandi winjiye muri imwe muri aya mazu nini usangamo imashini ubona ko ari izuruganda, ariko zitagikora kuko ibitagangurirwa byazaritseho.

HABINSHUTI Celestin umuhinzi uturanye n’aya mazu, we na bagenzibe bahinga ingano, bavuga ko aya mazu ari ayuruganda rwahoze rutunganya ingano, kuri ubu rutagikora kandi bakaba  batazi impamvu yatumye ruhagarara gukora, nyamara rwarabaguriraga umusaruro wabo badahenzwe.

Peresida wa repuburika Paul KAGAME ubwo yasuraga aka karere ka Nyamagabe mu cyumweru gishize, ndetse ikibazo cy’uru ruganda rutunganya umusaruro w’ingano rutagikora cyikamugezwaho, akaba yarasabye ubuyobozi bw’aka karere gufatanya n’izindi zitandukanye zigihugu kugishakira umuti urambye mu rwego rwo gufasha abahinzi b’igihingwa cy’ingano kubona aho bagurisha umusaruro baba bejeje.

Ikibazo cy’uruganda rutunganya ingano ruherereye mu karere ka Nyamagabe rutagikora, cyikaba Atari ubwamvere cyumvikanye, kandi abahinzi b’ingano muri aka karere bagashyira mu majwi uru ruganda kuba nyirabayazana wo kugurisha umusaruro w’ingano baba bejeje ku giciro cyibahenze ibisaba ko ubuyobozi bukwiye gushyira imbaraga mu kugicyemura nkuko babisabwa n’umukuru w’igihugu mu rwego rwo gufasha abahinzi b’ingano kubona aho bagurishiriza umusaruro w’ingano beza urenga toni 40 buri mwaka badahenzwe.

Aimable UWIZEYIMANA Cheif Editor 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *