Ifoto twayikuyeye kuri Kigali to day 

Mugihe bamwe mu bacururiza mu isoko rya kijyambere rya Nyamagabe riherereye mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo, bakomeje kuvuga ko ubukode bishyura aho bakorera buri hejuru ku uburyo bifuza ko ubuyobozi bwabafasha igiciro bishyura Ncyigabanuka, Perezida wa repuburika Paul kagame arasaba ubuyobozi bw’akarere ka nyamagabe gukemura icyo kibazo nta ruhande na rumwe rubangamiwe.

Isoko rya kijyambere ryu Nyamagabe riherereye mu karere ka Nyamagabe mu natara y’amagepfo. Bamwe mubacururiza muri irisoko, biganjemo abacuruza imbuto, ndetse n’ibiryamirwa birimo amashuka na matera, bagaragaza ko igiciro cy’ibibanza n’ibyumba bakoreramo kikiri hejuru, ku buryo usanga kubera iki kibazo cy’ubukode buhenze hari ibibanza birenga ijana bidacururizwamo, ku buryo bifuza ko ubuyobozi bubafasha ibiciro byaho bakorera bikagabanuka kugirango nabo babashe gukora bunguka.

Ifoto yavuye ku igihe.com

Mu ruzinduko Perezida wa repuburika yagiriye mu karere ka Nyamagabe, nyuma y’uko abacururiza muri iri soko bamugejejeho iki kibazo cy’ubukode bw’ibibanza bacururizamo buhenze, akaba asaba  ubuyobozi bw’aka karere gukemura iki kibazo nta ruhande rubangamiwe haba kuri ba nyirisoko no kubaricururizamo.

Irisoko rya Nyamagabe ryagiye rigarukwaho mu bitangazamakuru mu bihe bitandukanye ko ryadindiye rigatinda kuzura, ku uburyo ikibazo cyaryo mu mwaka wa 2o19 abatuye akarere ka Nyamagabe bakigaragarije umukuru w’igihugu bavuga ko bacururiza mu mihanda, icyo gihe umukuru wigihugu akaba yarasabye abayobozi b’aka karere kwihutisha rikuzura ubu rikaba rikorerwamo, nubwo abarikoreramo bongeye gusaba umukuru wigihugu kubafasha ubukode bishyuru bukagabanuka nkuko yabafashije rikuzura.

Aimable UWIZEYIMANA Chief Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *