Ifuto twayikuyeye ku gihe

Uruzinduko rw’iminsi ine Perezida wa Repuburika ari kugirira mu ntara y’amajyepfo n’iyuburengerazuba, yakomoje kubayobozi bumva ibibazo by’abaturage barangiza bakicecekera, kugeza ubwo abaturage barambiwe kwiruka mu buyobozi ibibazo byabo bikarangira babiretse.

Ibi perezida wa Repuburika Paul Kagame akaba yabigarutseho, ubwo mu ruzinduko ari kugirira mu karere ka Nyamagabe yakiraga ibibazo by’abaturage bitandukanye birimo ibyimanza zitarangizwa, ibishingiye ku buriganya, uruganda rw’ingano hamwe n’ikibazo cy’ibiciro byo mu isoko rya Nyamagabe abaricururrizamo bavuga ko kiri hejuru.

Aha Perezida Kagame akaba ariho ahera yibaza impamvu abayobozi batita kubibazo bagezwaho n’abaturage, ahubwo bakicekekera kugeza ubwo abaturage barambiwe bakazategereza ko abasura.

 

Usibye ibi byo kunenga abayobozi ku mikorere mibi ndetse akabasaba no kwisubiraho bakita ku gucyemura ibibazo bikibangamiye iterambere ryabo, Perezida wa repuburika Paul KAGAME anagaruka ku kizere aha abatuye aka karere ka Nyamagabe, aho akomeza avuga ko usibye kwita ku kubaka ibikorwa remezo nk’imihada, abanyarwanda batuye akarere ka Nyamagabe bakwiye kugezwaho amazi meza mu buryo bugaraga kandi ku buryo bwumwihariko.

Perezida wa repuburika Paul KAGAME akaba akomeza asaba abayobozi b’aka karere ndetse n’abayobozi munzego zitanduukanye muri rusange, kwita kugukemura ibibazo by’abaturage, bagakorana nabo mu rwego rwo gushakira hamwe nabo umuti w’ibibazo bibangamiye imibereho yabo, no kugira umuco mubyo bakora bagakorera kugihe kandi bagakora ibinoze bibereye abanyarwanda.

Aimable UWIZEYIMANA Chief Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *