Uruzinduko rw’iminsi ine Perezida wa Repuburika ari kugirira mu ntara y’amajyepfo n’iyuburengerazuba yahereye mu karere ka Ruhango, rwatumye ubuyobozi bw’aka karere busaba umukuru w’igihugu kubafasha kubona imihanda ya kaburimbo ibahuza n’uturere bahana imbibe, ndetse no kurushaho kwegereza amazi meza abatuye aka karere ka Ruhango mu rwego rwo kurushaho kuzamura imibereho yabo.
umuyobozi w’akarere ka Ruhango HABARUREMA Valensi, aragaragariza perezida wa repuburika Paul kagame mu ruzinduka yagiriye muri aka karere, aho gahagaze mu iterambere cyane cyane ry’ibanda ku buhinzi, uburezi n’ubuzimana.
Habarurema aragira Ati”Nyakubahwa Perezida wa repuburika hari aho akarere ka Ruhango kageze mu iterambere, kuko kuri ubu umusaruro w’igihingwa cy’imyumbati wazamutse mu buryo bushimishije uvuye kuri toni 200000. Ikindi nyakubahwa perezida wa repuburika usimbye ubuhinzi bw’igihingwa cy’imyumbati mu buzima abatuye akarere ka Ruhango berejwe serivise z’ubuvuzi hafi ndetse n’anashuri akaba yarubatwe ku buryo bugaragarira buri wese”.
Usibye ibi uyu muyobozi w’akarere ka Ruhango agaragazriza umukuru w’igihugu, akaba anavuga uburyo aka karere gakeneye imihanda ya Kaburimbo itatu ibahuza n’uturere tubakikije mu rwego rwo kubafasha mu mihahiranire iteye imbere.
Ati “mu byukuri nkuko nabitumwe n’abatuye aka karere ka Ruhango, nyakubahwa Perezida hari imihanda itatu ibahuza n’uturere baturanye natwo harimo n’umugi wa Kigali bifuza ko yashyirwamo kaburimbo, ndetse no gukomeza kubagezaho amazi meza aho ataragezwa nko mu murenge wa Kinazi na Kinihira bakiri inyuma mu kugezwaho amazi meza”.
Perezida wa repuburika Paul KAGAME, akaba kuri ibi byifuzo by’ubuyobozi bw’aka karere, avuga ko ari umwenda leta ifitiye abanyaruhango kandi ugomba kwishyurwa nubwo akomeza asaba aba batuye akarere ka Ruhango nabo gukora cyane kugirango bashyigikire uruhare rwa leta mu kubagezaho ibyo bakeneye.
Perezida wa repuburika Paul KAGAME akaba nyuma yo kwizeza abatuye aka karere ka Ruhango kubafasha kugera kubyo bifuza guhabwa, usibye kubasaba gukora cyane anabasaba kugira uruhare mu kurinda ibyagezweho bakabifata neza cyane cyane nk’imihinda bakayirinda kugirango itangirika.
Aimable UWIZEYIMANA Chief Editor