Bamwe mu banyeshuri biga k’urwunge rw’amashuri rwa Buhaza giherere mu Kagari ka Buhaza mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu, nubwo bashyira mu majwi bamwe mu babyeyi bakorerera akazi mu gihugu cya repuburika iharanira demukarasi ya Congo kutita ku isuku y’abana babo bikabaviramo kurwara indwara ziturika ku mwanda zirimo amavunja n’inzoka. Inkuru mushobora kuyumva hano Aimable UWIZWYIMANA
Rubavu: Kujya muri club yita ku isuku byabakijije amavunja n’inzoka zo munda
Musanze: Abarwayi imidido hakenewe ubukangurambaga bukuraho ibihuha by’uko iterwa n’amarozi
Bamwe mubarwayi barwaye indwara y’imdidido nk’imwe mu ndwara zititaweho bavurirwa mu karere ka Musanze n’umuryango nyarwanda wita ku barwayi bi imidido, barifuza ko inzego zitandukanye mu Rwanda zirimo ni izubuzima, zishyira imbaraga mu kwigisha umuryango nyarwanda uko iyi ndwara yandura n’uburyo yirindwa, kuko magingo aya hakiri abanyarwanda bayitiranya n’amarozi bigatuma n’abayirwaye bakorerwa ihohoterwa ryo guhabwa akato. Gusa ikigo cy’igihugu cyita […]
Gicumbi: Abahinzi b’igihingwa cy’ibirayi barifuza ibiti byo ku rwanya isuri mu mirima yabo
Bamwe mu bahinzi bibumbiye muri Koperative Kotemika ikorera ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi, Baravuga ko n’ubwo bahawe ubufasha n’umushinga Green Gicumbi bwo kubona ’imbuto nziza y’igihingwa cy’ibirayi barimo gutuburira mu mirima yabo y’amaterase y’ikora, ariko banakeneye guhabwa ubufasha bw’ibiti byo gutera ku mirima yabo kugirango barusheho guhangana n’ikibazo cy’isuri yangiza imyaka. Abahinzi bagera kuri […]
Nyanza: Baribaza impamvu bakivoma amazi mabi kandi bitwa ko begerejwe amazi meza
Abatuye mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza, Barijujutira ko nyuma yo kugezwaho amazi meza nubundi bakomeje kuvoma amazi mabi yo mubishanga n’imibande, icyibazo bavuga ko giterwa nukuba ayo mazi begerejwe akama ku uburyo basaba ko icyo kibazo cyavugutirwa umuti ku buryo burambye. Kuruhande rw’Umuyobozi w’akarere ka Nyanza NTAZINDA Erasme wunga mu ry’aba baturage ko ikibazo k’ibura ry’amazi mu […]
Ruhango: Baribaza impamvu badasanirwa ibiraro byangijwe n’ibiza bamaze imyaka irenga ibiri basaba gusanirwa
Abatuye mu mudugudu wa Ruhare akagari ka Remera umurenge wa Kabagali akarere ka Ruhango, baribaza impamvu badakorerwa amateme yangijwe n’ibiza by’imvura yaguye mu mwaka wa 2019, nyamara akomeje kubera imbogamizi abakoresha umuhanda ubahuza n’ibindi bice bibakikije, dore ko mugihe cy’imvura usanga abana babo batabona uko bajya ku ishuri. Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko mu gihe hakiri gushakishwa […]
Ruhango na kamonyi: Barizezwa gusanirwa ikiraro cyangijwe n’ibiza by’imvura umwaka ushize wa 2022
Umuyobozi w’intara y’amajyepfo Kayitesi Alice arizeza abakoresha ikiraro cya Birembo gihuza umurenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango n’uwa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi, gukorwa vuba biturutse kukuba ngo ari ikiraro ubona ko nyuma yo kwangirika umusaruro w’imyumbati na Kawa bituruka mu karere ka Ruhango bibura aho binyuzwa bijya ku masoko, ibyiyongeraho ko ngo n’amakamyo yatwaraga imicanga itakibona aho inyura […]
Amajyepfo: Abikorera bo mu ntara bitabiriye imurikagurisha barizezwa n’ubuyobozi bw’Intara ko batazongera guhura n’imbogamzi bahuye nazo.
Ubuyobozi bw’intara y’amagepfo burizeza abikorera bo muri iyi ntara ko bugiye kwicarana nabategura imurikagurisha, bagashakira hamwe umuti w’ibibazo byagaragajwe mu gutegura iryashojwe, byatumye abikorera baryitabiriye binubira uburyo bakoreye mu gihombo ku uburyo bitazongera kubaho ubutaha. Bimwe mu bibazo bigaragazwa n’abikorera bitabiriye imurikagurisha ryateguwe n’intara y’amajyepfo rikabere mu karere ka Muhanga, bigatuma ritabagendekera neza, ikiza ku isonga ngo n’ikibazo cy’uko abariteguye […]