Abatuye mu mudugudu wa Ruhare akagari ka Remera umurenge wa Kabagali akarere ka Ruhango, baribaza impamvu badakorerwa amateme yangijwe n’ibiza by’imvura yaguye mu mwaka wa 2019, nyamara akomeje kubera imbogamizi abakoresha umuhanda ubahuza n’ibindi bice bibakikije, dore ko mugihe cy’imvura usanga abana babo batabona uko bajya ku ishuri.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko mu gihe hakiri gushakishwa ubushobozi bwo kubaka ku buryo burambye ayo mateme kimwe nayandi yo mu bindi bice bitandukanye yasenywe n’ibiza by’imvura mu karere ka Ruhango, hajyiye kurebwa uko abatuye mu mu dugudu wa Ruhare baba bafashijwe kubakirwa amateme mu buryo bworoheje.

Kugera ubu Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango butangaza ko muri aka kare hari gahunda yo gusana amateme mato n’amanini arenga 30, yose yagiye yangizwa n’biza by’imvura yaguye mu bihe bitandukanye mu myaka ya 2019, 2020 kugera mu mpera za 2022.

Inkuru mushobora kuyumva hano

J.Bosco MBONYUMUGENZI

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *