Umuyobozi w’intara y’amajyepfo Kayitesi Alice arizeza abakoresha ikiraro cya Birembo gihuza umurenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango n’uwa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi, gukorwa vuba biturutse kukuba ngo  ari ikiraro ubona ko nyuma yo kwangirika   umusaruro w’imyumbati na Kawa bituruka mu karere ka Ruhango bibura aho binyuzwa bijya ku masoko, ibyiyongeraho ko ngo n’amakamyo yatwaraga imicanga itakibona aho inyura nyamara yarinjizaga imisoro mu karere ka Ruhango. Ibi akaba abitagaza nyuma y’uko uyu muyobozi w’intara y’Amajyepfo hamwe n’abayobozi b’uturere twa Ruhango na Kamonyi, basuye iki kiraro cya Birembo cyangijwe n’ibiza by’imvura yaguye mu mpera z’umwaka  ushize wa 2022.

Inkuru mushobora kuyumva hano

Umwanditsi mu kuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *