Bamwe mu bahinzi bibumbiye muri Koperative Kotemika ikorera ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi, Baravuga ko n’ubwo bahawe ubufasha n’umushinga Green Gicumbi bwo kubona ’imbuto nziza y’igihingwa cy’ibirayi barimo gutuburira mu mirima yabo y’amaterase y’ikora, ariko banakeneye guhabwa ubufasha bw’ibiti byo gutera ku mirima yabo kugirango barusheho guhangana n’ikibazo cy’isuri yangiza imyaka.

Abahinzi bagera kuri 68 bibumbiye muri Koperative Kotemika ikorera ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi mu kagari ka Rukurura umurenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi, nibo bagaragaza ko nyuma yoguterwa inkunga n’Umushinga Gicumbi Green Gicumbi, wabahaye imbuto nziza y’ibirayi ibasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bari gutuburira mu mirima yabo iciyemo amaterace, kandi bakaba barahawe n’ubufasha bw’ifumbire  yo gufumbiza hakiyongeraho n’ubumenyi bahawe bwo gukora ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi mu buryo bwa kinyamwuga. Ibyo babyitezeho umusaruro ugiye gufasha mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’imbuto nziza y’ibirayi cyari cyarashinze imize muri uyu murenge. gusa ngo bakaba banifuza n’ubufasha bwo guhabwa ibiti bivangwa n’imyaka byo gutera kugirango barusheho guhangana n’ikibazo cy’isuri imanuka ikangiza imyaka yabo.

Icyakora ku uruhande rw’Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi ukorera mu karere ka Gicumbi w’ikigega cy’Igihugu (Fonerwa) gishinzwe gutera inkunga imishinga yokubungabunga ibidukikije, Kagenza J.V.M avuga ko aba bahinzi batazatereranwa bazahabwa ubufasha bifuza.

Inkuru mushobora kuyumva hano

J.Bosco MBONYUMUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *