Mu kiganiro nyunguranabitekerezo ku byifuzo by’abaturage byakusanyijwe binyuze mu ikarita nsuzumamikorere bizashingirwaho mu ngengo y’imari ya 2025-2026, byateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Ruhango n’Umuryango FVA, ku nkunga ya NPA mu mushinga PPIMA , abaturage bavuga ko bishimira ko bahabwa ijambo mu gutanga ibitekerezo kubyo bifuza ko byakorwa.

Mugabekazi Adeline wo mu murenge wa Mwendo, avuga ko kuba basigaye bahabwa ijambo mu gutegura igenamigambi, bituma batanga ibyifuzo babona ko byazamura iterambere ryabo.
Ati: “Jyewe mbona uburyo dusigaye tugira uruhare mu gutanga ibitekerezo kubizakorwa ari byiza kuko nk’ubu umwaka ushize twatanze igitekerezo cyo guhabwa umuriro iwacu none ubu bari kuwuzana, rero biranshimisha iyo mbonye hari ibyifuzo dutanga bigashyirwa mu bikorwa”.

Shumbusho Eurade wo mu murenge wa Byimana wo avuga ko ashimira ubuyobozi bw’igihugu bwahaye ijambo umuturage akaba asigaye atanga ibitekerezo kubimukorerwa.

Ati: “ Ubu rero mfite imyaka irenga 55. Ariko nkurikije ukuntu mbere ya jenoside yakorewe abatutsi abayobozi twari dufite baduturagaho ibintu tutabashije kubitangaho ibitekerezo byari bibi, kuko wasangaga aho kuduha nk’ishuri cyangwa ikigonderabuzima dukeneye baratwubakira nk’ivom rya Kano kandi atariyo dushaka. Rero ndashimira ubuyobozi bw’igihugu bwaduhaye ijambo ubu nanjye nkaba naratanze ikifuzo mubyo twifuza kugezwaho bikomeza iterambere ryacu”.


Umukozi ushinzwe program mu muryango FVA ushyira mu bikorwa umushinga PPIMA mu karere la Ruhango Jmv Gakwaya,, avuga ko nk’umufatanyabikorwa w’akarere biteguye gufatanya n’akarere gukomeza gushyira mu bikorwa ibyagaragajwe ko bikiri inyuma barushaho gushyiramo imbaraga ngo bigerweho.
Ati: “Nkatwe twiteguye gufasha akarere gushyira mu bikorwa ibyagaragajwe nk’ibikibangamiye iterambere ry’abaturage, ndetse twibanda kubyifuzo byagaragajwe nabo bifuza ko bizagenerwaho hategurwa ingengo y’imari y’umwaka utaha”.

 

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valensi avuga ko kubyifuzo byagarajwe n’abatuye aka karere bifuza ko bizashyirwa mu ngengo yimari nabo bagiye kubisuzuma kugirango bibe byakwinjizwamo.

Ati: “Twashimira abatuye akarere kacu kubyifuzo batanze ari nayo mpamvu tuzicara tukabisuzuma, tukareba ibyo twakwinjiza mu nengo y’imari y’umwaka utaha”.

ibyifuzo byakusanyijwe bikaba ari 353 mu karere kose; aho bimwe bizakorwa n’Akagari, ibindi bigakorerwa ku murenge naho 85 bikaba aribyo byashyikirijwe Akarere.
Ibi 85 bikaba birimo 45 byo mu nkingi y’ubukungu, 30 mu mibereho myiza n’ibindi 10 mu miyoborere myiza.

Aimable UWIZEYIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *