Abaturiye ibikorwa byasizwe byubatswe na padiri sylvain Bourget, barasabwa kubirinda no kubibungabunga murwego rwo gusigasira igihango yagiranye n’abatuye mu murenge wa Kibango nk’umwe mu mirenge igizwe n’imisozi miremire ya Ndiza.

Ibi bikaba byasabwe Mugikorwa cyo kwibuka uyu Padiri sylvain Bourget ari naho hagaragarijwe bimwe mubyaranze ubuzima bwe mugihe yariho, birimo kugeza amazi meza n’umuriro w’amashanyarazi kubatuye akarere ka Muhanga byumwihariko mu murenge wa kibangu.

Kanyamugenge Celestin ni umwe mubabanye nawe avuga ko Padiri sylvain Bourget ibyo yakoze byatumye umuturage wa kibangu abasha kubaho yishyimye ndetse ko yanabasigiye umurage mwiza.
Ati “ mbere yuko padiri agera inaha mumurenge wacu hitwaga mumburamazi,ariko kuhagera kwe byatumye iryo zina rihinduka ahitwaga mumburamazi hitwa mumbonama kuberako ikibazo cyo kutagira amazi twari dufite yahise agicyemura atuzanira amazi,aduha umuriro ndetse anatwubakira amashuri n’insengero”.

Nsengiyumva Claudien uhagarariye umuryango nyarwanda wa bakanyamigezi (coforwa) washinzwe na ya padiri sylvain Bourget avuga ko bakomeza gushyira imbaraga mukurinda no kubungabunga ibyo yasize agejeje kubaturage ndetse ko byose babishobozwa no gukorera hamwe.
Ati “ icyambere yadusigiye ni urukundo no gukora cyane kuko ntiyaryamaga yararaga akora ashaka icyatuma umuturage wa muhanga,umuturage wa kibangu abashe kubaho kandi neza,ibyo nibyo byatumye we kugiti cye ahitamo kubaka ibikorwa remezo,mubyo yadusigiye harimo n’uyu muryango wa coforwa,ibikorwa yatangije natwe dukora uko dushoboye tukabyitaho ndetse tukanabyagurira n’ahandi hakiri ikibazo nkicyo twari dufite”.

 

Mukamutari valerie umunyamabanganshingwabikorwa w’Umurenge wa kibangu nka hamwe muhagaragara ibikorwa byinshi uyu mupadiri yasize akoze avuga ko ubuyobozi buzakomeza gushyira imbaraga mukubibungabunga no kubirinda,ndetse ko nibirengeje ubushobozi bw’ubuyobozi buzabikorera ubuvugizi.
Ati “ ni gacye tubona umuntu kugiti cye afata umwanzuo wo gukora ibikorwa nkibyo padiri bourget yakoze inaha,ni ibikorwa byakabaye bikorwa n’igihugu ariko we yarabikoze,rero ntago twakemera ko byangirika tubireba,nicyo gihe ngo natwe dutange umusanzu wacu mukubirinda no gusana ibitakijyanye n’igihe ndetse byose bikabanzirizwa n’urukundo”.

Ni kunshuro ya 24 hibukwa padiri sylvain Bourget waranzwe n’ibikorwa byinshi byo gufasha abaturage birimo kubagezaho amazi meza, amashanyarazi, mashuri n’ibindi birimo n’ibiraro nkaho hari icyamwitiriwe kiri ku mugezi wa Nyabarongo, ibi byose akaba yarabikoze cyane cyane agamije kuzamura imibereho y’abari batuye mu gice cy’icyaro mu murenge wa Kibangu mucyahoze ari komine Nyakabanda.

Eric Habiman

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *