Mu mahugurwa ari guhabwa  abagize inzego z’ibanze mu rwego rw’ubukangura bw’iminsi 16 bwo  kurwanya ihohiterwa rikorerwa abagore n’abana, niho Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), hamwe n’urwego rw’akarere rushinzwe uburinganiren n’iterambere ry’umuryango ndetse n’urwego rwa Isange one stop Center, zongeye kugaruka ku gukangurira abagize inzego zibanze mu karere ka Ngororero, kwihatira kumenya no gusobanukirwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’andi mahohoterwa, kugirango bagire uruhare byumwihariko abagore mu kurikumira nta guceceka.

 

 

Umukozi w’akarere ka Ngororero ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango Mukantabana Odette, avuga ko abagore bakwiye gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ihohoterwa ntibariceceke.
Ati: “Bayobozi byumwihariko abagore, nimufatanyirize hamwe turwanye ihohoterwa aho riva rikagera hatabayeho kuriceceka, kuko hanze aha usanga umugabo akubita umugore umwana yafatwa kungufu mugaceceka ngo batandeba nabi mu muryangio”.
Akomeza avuga ko aribyiza kudaceceka mugihe babonye ihohoterwa iryo ariryo ryose.
Ati: “ Nta muyobozi ugire uruhande abogamiramo kandi kandi byumwihariko abagore mujye mutora umurongo mushyigikirane mugaragaze ihohoterwa rikorerwa mungo ryaba isihingiye ku gitsina ndetse n’irindi ryose”.

Umugenzacyaha muri Isange One Stopt Centre Mukansanga Alice akaba nawe asaba abagize inzego zibanze muri aka karere ka Ngororero gucika ku muco wo guceceka mugihe babonye uwahohotewe.
Ati: “ Umuco waceceka ngo ntiteranya dukwiye kuwureka, ahubwo tugafatanyiriza hamwe mu gukumira ihohoterwa, kuko uwakorewe ihohoterwa cyane cyane rishingiye ku gitsina agira ingaruka zirimo no kuba yakwanduzwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, zirimo na kurwara SIDA idakira”.

Munana Ntaganira Emmanuel Umuyobozi mu Ishami rishinzwe Ubushakashatsi no gukumira ibyaha mu rwego rw’ubugenzacyaha (RIB), asobanura amahohoterwa atandukanye harimo n’irishingiye kugitsina, avuga ko abayobozi munzego zibanze bagomba gusabanikirwa amahohoterwa ubundi bakagira uruhare mu kuyarwanya.
Ati: “ Umwa wese ufite imyaka iri munsi ya cumi n’umunani iyo akoreshejwe imibonano mpuzabitsina aba ahohotewe, ibi nkaba mbyongeraho ko guhoza kunkeke uwo mwashakanye, ku mubwiora amagambo mabi ku mukubita n’ibindi nabyo bigize icyaha. Rero amahohoterwa yose mugomba kuyakumira kuko asenya umuryango”.

Mukwezi gushize kwa 11 2024, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF ikaba yarasbye ubufatanye mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa, kuko bidakozwe gutyo nta rwego na rumwe rwabyishoboza rwonyine.
Aha akaba ari naho hagaragarijwe ko 94% by’abana bajya mu bigo ngororamuco baba bafite ababyeyi bombi, muri bo 71% ababyeyi babo baba babana mu makimbirane, ibi bikaba bisobanuye ko ibibazo by’ihohotera mu muryango abo bigiraho ingaruka bwa mbere ari abana.

Aimable Uwizeyimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *