Mugihe umuryango wa AVSI RWANDA, ukorera mu rwanda ukunze gufasha abanyeshuri batishoboye kubona uko biga wizihiza isabukuru y’imyaka 30 umaze mu Rwanda, ku nsanganyamatsiko igira iti Kubaka ikizere, bamwe mu bafashijwe n’uyu muryango bavuga ko iyo AVSI itabafasha kwiga baba batari uko babayeho.
Ndagiwenimana Davide w’imyaka 30 avuga ko ashimira AVSI RWANDA yamufashe afite imyaka ibiri ikamugira umugabo.
Ati: “Ndashimira umuryango wanjye ariwo AVSI, kuko iyo utabaho ntago mba narize ngo mbashe kuminuiza ubu mbe ndi gutanga umusanzu mu kubaka igihu cyanjye, kuko nkurikije agafoto njya mbona umuryangio AVSI ufata, nashoboraga kuba ubu nta kiriho kuko ku myaka ibiri kandi nta babyeyi mfite kubera genocide yakorewe abatusi, mba narapfuye nta kibukwa kuko imfata nari narwaye bwaki, kuburyo ari nayo mpamvu AVSI ari umubyeyi wanjye iteka ryose”.
Mugenziwe Iyamuremye Rojeavuga kowe kubera AVSI RWANDA, yavuye ku kwambara ibirenge ubu akorera ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA).
Ati: “AVSI intwara najyaga kwiga nambaye ibirenge kurya kwanjye na Mushiki wanjye ari ikibazo gikomeye, ku buryo AVSI ibyo yankoreye birenze ibyo umubyeyi aguha kuko kubera yo narize ndarangiza indihirira amafaranga yo kwiyandikisha muri Kaminuza muri make ntiyankura kwibere, none ubu ndi umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, ku buryo nanjye mfite intego yo kwitura umuryango wanjye AVSI nanjye mparanira gufasha abandi cyane cyane abana kubona uko biga”.
Ibi birashimangirwa na Mushimiyimana Marie Rose umubyeyi uvuga ko umuryango wa AVIS watumye atinyuka akajya ahagaragara kandi utuma umukobwa we aba mwarimu.
Ati: “Jyewe rero ntago navuga iby’umuryango wa AVSI RWANDA ntarabona umukobwa wanjye hano ngop mbereke uko aberewe no kuba mwarimu kubera AVIS yamurihiriye amashuri none akaba ari umubyeyi urerera u Rwanda. Rero usibye uyu mwana wanjye nanjye ubwanjye AVSI, yampaye ubuzima mva mu bukene ngana kwigira kuko ubu ndi umufasha myumvire mu buhinzi nigisha abandi nyamara mbere AVSI itarangeraho naracaga inshuro, rero usibye kuyiririmba nta kindi nakora iragahoraho ndetse n’abayishinze Imana yo mu ijuru ijye ibibuka kuko hari abanyarwanda yakuye habi”.
Ku Ruhande rw’umuyobozi w’uyu muryango wa AVSI RWANDA Lorette Birara, avuga ko umuryango ahagarariye koko hari ibyo wakoze mun myaka 30.
Ati: “ Umuryongo wa AVSI kiriya gihe mu 1994 warebaga ubuzima mu Rwanda ukabubura rwose ku buryo umuryango Mpagarariye nagezemo mu mwaka wa 2004, wakoze ibikomeye uratabara. Rero nyuma y’iyi myaka 30 ubu noneho icyo dushyize imbere ni GRADUATION muri make ni ugufasha leta gushyira mu bikorwa gahunda yo gufasha abantu kuva mu bukene babigizemo uruhare mbese bakimuka, kuko uyu munsi ubuzima burahari amahoro ahari ku buryo noneho turari gufasha gusa ahubwo turi kwigisha umuntu gukora kugirango agire aho yigeza ari nacyo nifuriza abanyarwanda kugira aho bava n’aho bagana bigira”.
Ni mugihe umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro mu Karere ka Nyanza avuga ko gukora ibyiza ari inshingano zaburi wese kandi koko byose biba bigamije guteza imberev abandi.
Ati: “Nibyo ko gukora ibiyiza ntako bias ari nayo mpamvu mu myaka mi 30 umuryango AVSI RWANDA umaze hari binshi byiza wakoze ndetse abo wareze bakaba barabaye abagabo nabo bari gufasha abandi banyarwanda kwigira no kwiteza imbere rero ndashimira umuryango AVSI, kuko hari binshi ufasha akarere ka Nyanza cyane cyane mu guhindura imibereho y’abaturage ku buryo navuga ngo ni ukomereze aho ndetse natwe tuwufatireho ikitegererezo”.
Umuryango wa AVSI RWANDA, kuri ubu wizihiza imyaka 30 umze ugeze mu Rwanda, kuko wageze mu Rwanda mu 1994 nyuma ya genocide yakorewe abatutsi, aho watangiye ufasha abana kujya mu ishuri abandi ukabafasha kubaho, ku buryo kuri ubu abatari bake bashima kop uyu muryango wa AVSI RWAND watumye ubuzima bwabo buba bwizi, kuri iyi bnshuro uyu muryango ukaba wizihiza imyaka 30 umaze ukora ibikorwa bitandukanye mu Rwanda ku nsanganyamatsiko igira iti Twubake ibyiringiro.
Aimable UWIZEYIMANA Radio Huguka