Bamwe mu bahuzabikorwa b’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu ntara y’abamajyaruguru baravuga ko aho ibiciro by’ingendo bizamukiye bibagoye kwitabira inama zibera muri Kigali bagasaba ko aya amafaranga yazamurwa.
Nyuma y’aho uyu mwaka wa 2024, ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifiteye igihugu akamaro cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peterori, kuva ubwo abayobozi mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga mu ntara y’amajyaruguru bemeza ko batangiye kugorwa n’ingendo ngo, amafaranga bahabwa ibihumbi 15000 ashirira mu nzira bataragera i Kigali.
Niyitegeka Samuel n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Gakenke, akaba avuga uburyo kuri ubu bagorwa no kwitabira inama zirebana n’abafite ubumuga zibera muri Kigali kubera amafaranga y’urugendo yabaye make.
Aragira ati” Kuva aho ibiciro bikomoka kuri peterori byiyongerereye, ubu tugorwa no kugera mu mujyi wa Kigali ngo tubashe kwitabira inama zirebana n’abafite ubumuga, kuko amafaranga ibihumbi 15000frw, duhabwa ashirira mu nzira”.
Ni mugihe mugenziwe nawe uturuka mu karere ka Gicumbi, avuga ko amafaranhga y’urugendo bahabwa akwiye kwiyongera, kuko usanga ayo bahabwa atabageza mu mu jyi wa Kigali ngo anabagarure.
Ati: “ Ubu jye mbona hakwiye ko ubuyobozi bukuru ku rwego rw’igihugu bureberera abafite ubumuga, bukwiye gutekereza ku mafaranga buduha y’urugendo 15000frw, kuko nimake ugereranyije n’uburyo ingendo ziyongereye, kuko kuri ubu ntago tukibasha kwitabira inama mu mujyi wa Kigali”.
Icyakora Ndayisaba Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda avuga ko iki kibazo cy’amafaranga y’urugendo kiri mu nyigo hakurikijwe imirenge abantu baturukamo.
Aragira ati: “ Icyo kibazo twarakibonye ubu kiri kwigwaho, kugirango gikemurwe harebwa aho umuntu azajya aba yaturutse mu mirenge kuko, natwe twarakibonye ko asigaye ari muakeya atabagezayo, ku buryo ni kibara gutungana bazabona igisubizo”.
Inyoroshya rugendo byibura aba bayobozi bifuza ni ibihumbi 20000fr arimo ay’urugendo rwa moto uva mu mirenge ndetse n’imodoka ujya I Kigali.Ni mugihe ku biciro bishya urugendo rw’amake ari Nyabugogo -Gaseke rwa 863fr ,ururerure rukaba Nyubugogo Burera 4386fr.
Cheif Editor