Bamwe mu batuye mu murenge wa Kinihira na Kabagali yo mu karere ka Ruhango bigeze guhura n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ndetse nimwe mu miryango yabo, baravuga ko nyuma yo gukira babangamirwa no kugirwa ibicibwa na sosiyete ibazengurutse ndetse n’ihezwa ku mitungo bakorerwa na bamwe mubagize imiryango yabo.

Mukashyaka Nadia utuye mu mudugudu wa Buhanda akagari ka Nyakogo Umurenge wa Kinihira, Avuga ko mu muryango we, Papa we na mukuru we bigeze kugira ikibazo cy’uburwayi bw’ubuzima bwo mu mutwe ariko nyuma yuko babavuje bakaba barakize, mugace batuyemo umuryango wabo usigaye witwa abasazi.

Agira ati” Papa wanjye mu mwaka wa bibiri na cumi na karindwi “2017” yagize ikibazo cy’uburwayi bw’ubuzima bwo mu mutwe, nyuma yaho gato na mukuru wange nawe yaje guhura n’icyo kibazo, bimaze kugenda uko, Mama wange nanjye hamwe n’abandi bavandimwe tuvukana twahise dukora ibishoboka byose tuvuza Papa na Mukuru wacu.

Mu byukuri bamaze imyaka itanu bakize ubwo burwayi bw’ubuzima bwo mu mutwe bigeze kugira. ariko kuva icyo gihe n’ubu bamaze gukira, aho dutuye bamwe mu baturanyi bacu na bamwe mu bagize ’imiryango yacu yo kwa Papa batugize  ibicibwa, batwita umuryango w’abasazi.

Wumve ko ubu Mama iyo agiye nko ku rugendo akajya gutega Moto mu I santere ya Buhanda, mu bamotari basanzwe bahakorera Umumotari wese ateze yishisha kumutwara ngo ataza kumusarana.”

Uwitonze Venuste wo mu mudugudu wa Ruyogoro akagari ka Munanira Umurenge wa kabagali akarere ka Ruhango, nawe aganira na Radio Huguka yagize ati” mu mwaka w’ibihumbi bibiri na gatatu “2003”,nagize ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe nyuma bampa imiti ndakira ndetse nshaka umugore ubu dufitanye abana babiri ariko mu muryango wacu ndetse nohanze muri sosiyete mbona batanyiyumvamo ntabambona nk’umuntu muzima. Kuko nko mumuryango wange mvukamo nta kizere mbona bangirira ku buryo nta kintu cyanjye bashobora kumpa ngo nkigenzureho.”

Akomeza avuga ko mu muryango we hari n’uwamubwiye ko n’ubundi ari umusazi ndetse abuza abantu bo mu muryango kutagira umunani bamuha.

Agira ati” Mu muryango wanjye hari n’uwambwiye ngo n’ubundi ndi umusazi abwira abandi bagize umuryango ngo ubundi barampa umunani ngo ndawumaza iki ubundi uwbo ibisazi bimfashe sina kwirukanka. Urabona hano ntuye ni aho niguriye ariko babwiye umugore wange kujya ampisha amafaranga tuba twakoreye ngo bitazanjagurana nkayajugunya. Isambu y’umuryango nta burenganzira bampamo kuko bavuga ko ndi umusazi.”

Bagaragaza ko icyo bifuza ari uko ubuyobozi bushyira imbaraga mu guhindura imyimviye ya sosiyete nyarwanda y’aho batuye ndeste n’imiryango yabo ku bityo ntibakomeze kubafata nk’abantu batagifite agaciro kuko nyuma yo gufata imiti bakaba barakize uburwayi bw’ubuzima bwo mu mutwe, babasha gutekekereza neza no gufatanya n’abo bashakanye gukora ibibateza imbere n’imiryango yabo n’igihugu muri rusange.

Dr. Iyamuremye J.Damascene Umuyobozi w’agashami gashinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu kigo cy’igihugu cyita kubuzima RBC, avuga ko hakigaragara akato gahabwa abafite uburwayi bwo mu mutwe nabigeze kubugira ubwo burwayi bakaba barabukize nyamara bakabaye bitabwaho.

Akomeza avuga ko Iki kibazo cy’abantu baha akato abantu bafite uburwayi bwo mu mutwe na babukize gahunda leta ifite ari uguhangana nabyo abanyarwanda bakumva y’uko ubwurwayi bwo mu mutwe ari uburwayi nku bundi buvurwa bugakira umuntu agasubira gutekereza neza no gukora nkuko yari asanzwe mbere atarafatwa n’ubwo burwayi.

J.Bosco MBONYUMUGENZI 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *