Umukecuru witwa Mukamanzi Deborah wo mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango ufite umugabo we ufite ikibazo cy’ubumuga bwo mu mutwe, aravuga ko kuba uwo mugabo we atarigeze ahabwaindangamuntu imuranga, biri kugira ingaruka zo kuba ubuzima bwe buri kuhazaharira kubera kubura uko ajya kumuvuza.

Mukamanzi Deborah utuye mu mudugudu wa Buhanda Akagari ka Nyakogo Umurenge wa Kinihira, akaba afite umuryango w’abantu barimo umugabo we witwa Sibomana Ezechiel n’umukobwa wabo w’imfura bose bafite ikibazo cy’umubuga bwo mu mutwe.

Agira ati” Umugabo wanjye amaze imyaka irenga mirongitatu abife ubumuga bwo mu mutwe, nta cyangombwa agira kimuranga, indangamuntu yari afite yakera yarayishwanyaguje, mbere nahoze muvuriza kuri muituweli yanjye yakera niyo nagenderagaho  nkanjya ku bitaro bya Gitwe kumwakira imiti ya mworoherezaga, iyo nayimuhaga yaroroherwaga ku buryo yabashaga gukaraba akambara neza ndetse akajya no kurangura isabune n’utundi tuntu mu isantere ya Buhanda akaza akajya abicuruza, Nashoboraga no kugeza nkamusiga ku rugo nta kibazo ntihagire ibyangirika.”

Avuga ko guhera mu mpeza z’umwaka wa bibiri na makumyabiri na kabiri ku bitaro bya Gitwe bamukakaniye ko badashobora kongera kumuha imiti yorohereza umugabo we mu gihe nta nta nimero y’indangamuntu ye bafite cyangwa babona.

Yagize ati” Nabuze uko njya kuvuza umugabo wanjye, ku bitaro bya Gitwe mpamaga imiti imworohereza none biturutse kukuba  iyo njyiye  yo bansaba Indangamuntu y’umugabo wanjye kandi ntayo yigeze ahabwa ndetse nkaba nara nagerageje gusaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zitwegereye harimo ubw’akagari kacu n’ubw’umurenge ariko ntacyo bwigeze bubimfashamo.”

Akomeza Mukamanzi akomeza avuga ko nyuma y’aho ku bitaro bya Gitwe batakimu imiti yorohereza umugabo we ku bumuga bwo mumutwe afite, ubuzima bwe bwo mu mutwe bwasubiye inyuma cyane ku buryo icyo yifuza ari uko ubuyobozi bumufasha umugabo we akabona indangamuntu bityo ububuzima bwe nti bukomeze kurushaho gushyirwa mukaga no kutabona imiti imworohereza.

Iki ni ikibazo kinemezwa na bamwe mu baturanyi b’uyu muryango,Yankurije Alphonsine na Hakizimana Aloys abaturanye b’umuryango wa Mukamanzi Deborah n’umugabo we Sibomana Ezechiel ufite ubumuga bwo mu mutwe. Bavuga ko ubuyobozi bukwiye gufasha uyu mukecuru Mukamanzi Deboraha umugabo we akabasha kubona indangamuntu imuranga bityo akabasha kubona uko ajya kumwakira ubuvuzi bumworohereza.

Yankurije Alphonsine Agira ati” Uyu mugabo Sibomana Ezechiel ufite Ubumuga bwo mu mutwe ntabwo ari umuntu waje gutura haho asuhutse, kuko ni kavukire aha ni umuturanyi wacu n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akagari kacu ka Nyakogo Byiringiro Benoît nawe ni umuturanyi w’uyu muryango kuva kera.

Turasaba ubuyobozi umugabo w’uyu mubyeyi Debora akabona Indangamuntu y’umugabo we noneho akabona uko ijya kumuvuza, kuko iyo afite imiti akayimuha aroroherwa akabasha nokuba yatarabuka ku buryo anajyana kuvuza umukobwa wabo nawe ufite ubumuga bwo mu mutwe umugabo agasigara ku rugo akamenya ko asigaye ku rugo, ariko ubu byasubiye irudubi bitewe nokutabona imiti. Rwose ikibazo cy’Indangamuntu ibyo byose byo gusiragira mu buyobozi Debora bakwiye kumufasha akabona ibyo byangombwa by’umugabo we  kugira ngo abashe kumuvuza.

Icyakora Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kinihira Benjamin Ndishimye, avuga ko kuri ubu agiye guhita akurikirana iby’ikibazo kugira ngo Sibomana Ezechiel abashe kubona Indamgamuntu imuranga bityo umugorewe Mukamanzi Deborah ye gukomeza kubura uko ajya kwa muganga kumwakira imiti imworohereza ku bumuga afite bwo mu mutwe.

Ikindi Abaturanyi b’umuryango wa Mukamanzi Deborah n’umugabo we Ezechiel bagarukaho, bavuga ko uyu mubyeyi akwiye gutabarwa n’ubuyobozi mu buryo bwo guhabwa bufasha bwo kwita ku muryango we nk’umuntu utorohewe n’urugamba rwo kwita ku mugabo we n’umukobwa wabo bose bafite ubumuga bwo mu mutwe.

No gufasha umwuzukuru we nawe bigaragara ko yahungabanye mu mutwe biturutse ku ihohoterwa  akorerwa n’abagenzi be  biga ku kigo yigaho cy’urwunge rw’amashuri cya Kabuga bamubwira ko ari uwo mubasazi bataretse kumukubita no kumwambura ibikoresho bye by’ishuri, ndetse hakabaho no guhindura imyumvire y’abamwe mu baturanyi b’uyu muryango barimo abo mu isantere y’ahitwa Buhanda bamaze gushyira mu kato uyu muryango wose.

J.Bosco MBONYUMUGENZI 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *