Hari ababyeyi bo mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango bafite abana bafite ubumuga bwo mumutwe bavugako bibagora cyane kujya kubitaro bya CALAES I Ndera buri kwezi gufata imiti y’ abana babo, bemezako iyo miti itaba kuri centre de sante cyangwa kubitaro bikuru,

Aba babyeyi bavuga ko bavugako bibasaba kwirya bakimara kuko ari urugendo rurerure mu gihe kandi amatike yazamutse ndetse n’ inkunga bahabwaga ikababa ngo yaragabanuwe; bakifuza ko bakegerezwa iyo miti, bamwe mubo twaganiriye baratubwiye bati “ twifuza ko batwegereza ibitaro cyangwa se bakazana imiti mubitaro bikuru cyangwase muri centre de sante kuko itike ninyinshi cyane. Imiti tuyikura i Ndera, kujyayo iyo imodoka zitabuze ni kugera Kigali ni 2200 washyiramo kugera i Remera n’ i ndera no kongera gutaha ndetse na moto yo kugera Kirengere kubihumbi bine buri kwezi birahenze cyane kandi iriya miti batubwirako ihenze ntiba i gitwe cyangwa Kabgayi tugasaba ko twayegerezwa rero.”

Kuri iki kibazo umunyamabanga nshingwa-bikorwa w’ Umurenge wa Mwendo Jean Bosco Nemeyimana avugako agiye kubakorera ubuvugizi bakegerezwa iyo miti na cyaneko ngo imyinshi iboneka kubitaro bikuru, ati:” ibitaro bya Gitwe n’ ibya kinazi iyo miti yose irahari, wenda icyo twakora nukubakorera ubuvugizi bakegerezwa ubuvuzi wenda iyo miti ikaza kubigo-nderabuzima ariko ubundi abajya I ndera kubitaro bya Calaes baba bafite ibibazo byihariye.”

Abaturage bavugako kuva i Mwendo ujya i ndera ugasubira i mwendo bibatwara Atari munsi y’ ibihumbi 20 by’ amafaranga y’ u Rwanda ibyo kandi bakabikora buri kwezi; ibisaba ko inzego bireba zabyitaho kuko iyo miti iri kure kandi ikaba ari ngombwa ndetse bakaba badatanga iy’ igihe cyirenze ukwezi kumwe

Augustin NSANZUMUKIZA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *