Bamwe mu babyeyi bafite ubumuga bo mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana bafite ubumuga batajya kwiga nk’abandi biturutse ku kuba muri aka karere hari ishuri rimwe rishobora kubakira, ibintu byiyongeraho ku kuba n’amashuri asanzwe nayo aho yubatse bitaborohera kuyageraho kubera imiterere y’aho batuye, bakaba basaba ubuyobozi gutekereza ku myigire y’aba bana.
NYIRANUMVIYE Spesiose ni umwe mu babyeyi bafite ubumuga batuye mu karere ka Gakenke mu murenge wa Gakenke mu mudugudu wa Busingigi mu ntara y’amajyaruguru, aaha akaba avuga ko abana bafite ubumuga bakeneye gushyirirwaho amashuri yihariye.
Aragira ati: “Urebye ukuntu hano iwacu hateye kubera imisozi miremire, usanga hari abana bafite ubumuga baguma mu miryango yabo, kubera ko niyo bafite inyunganira ngingo nk’amagare batabona aho bayacisha ku buryo, jyewe ikifuzo mfite ari uko buri karere ka gira ishiri ryihariye ryigisha abana bafite ubumuga byaba na ngombwa bakiga baba mu kigo”.
Ibi kandi biranashimangirwa na Byriingiro Jean Claude uvuga ikibazo cyo kwiga ku bana bafite ubumuga butandukanye mu karere ka Gakenke gihari ndetse gikwiye kwitabwaho.
Ati: “Icyo nakubwira n’uko ikibazo cy’ishuri ku bana bafite ubumuga hano iwacu mu karere kacu ka Gakenke, gikomeye cyane kuko , usanga kubera imisozi dutuyemo ntamuntu cyangwa umwana ufite ubumuga ubasha kugera ku ishuri, ndetse n’ufite ubumuga bundi butari ubwingingo nawe kubera kwigana n’abandi batabufite, ugasanga ntibamwitayeho”.
Iki kibazo ku uruhande rw’umuyobozi w’akarere ka Gakenke MUKANDAYISENGA Vestine , akaba yemera ko gihari bitewe n’uko bafite kugeza ubu ikigo kimwe cya Janja gishobora kwakira aba bana, aho usanga ngo hari igihe bifashisha ikigo cya Gatagara giherereye mu ntara y’amajyepfo kugira ngo abana bafite ubumuga bajye ku ishuri.
Ati: “ Nibyo koko iki kibazi turagifite kuko usibye ikogo cya Janja gishobora kwakira abafite ubumuga, ubundi hari igihe tubohereza mu ntara y’amajyepfo ku kigo cya Gatagara, ku buryo turi kuganira n’ubuyobozi butandukanye kuri iki kibazo na cyane ko kitaboneka mu karere ka Gakenke gusa”.
Gusa meya Mukandayisenga nubwo atavuga igihe bizakorerwa avuga ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye hazubakwa ibindi bigo by’amashuri bishobora gufasha abana bafite ubumuga bikunganira icyo basanganywe cy’abihayimana cya Janja.
Ikibazo cy’abana bafite ubumuga batabasha kugana ishuri kikaba kitaboneka mu karere ka Gakenke gusa, bitewe n’uko mu kwezi gushize, ikigali hateraniye Inama yahuje abayobozi batandukanye ba Minisiteri y’Uburezi , izindi nzego za Leta hamwe n’Abafatanyabikorwa barimo biga uko hashyirwa mu bikorwa politiki ya leta yo gufasha abafite ubumuga kujya mu mashuri, aho Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugène yavuze ko hagiye gushyirwa imbaraga mu bufatanye hagati y’inzego zitandukanye kugira ngo abana bafite ubumuga bige neza, bagere ku iterambere igihugu kifuza kugeraho ndetse n’imbogamizi bahura nazo zirimo amashuri n’ibikoresho bitandukanye bakenera zishakirwe umuti urambye.
Chief Editor