Bamwe mu batuye mu karere ka Gatsibo bafite ubumuga, abaranenga abaturanyi babo usanga babita amazina ajyanye n’ubumuga bafite usanga bibagiraho ingaruka no kuba bibatera ipfumwe mu miryango yabo, ku buryo bifuza ko ubuyobozi bubafasha kwigisha abanyarwanda bafite imyitwarire nk’iyo yo gupfobya abafite ubumuga.
Beatrice ni umwe muri aba bafite ubumuga, aragaragaza uburyo usanga aho batuye bahhohoterwa n’abaturanyi babo baita amazina ajyanye n’ubumuga bafite.
Aragira ati: “ Njyewe ubu usanga banyita manyobwa kubera ko ntamenyo ngira kandi ubumuga mfite nabutewe n’impanuka nakoze, ku buryo usanga aho nyuze hose banyita izina rya manyobwa nyamara birengagije ko ndi umumama w’abana batanu, kandi byabagiraho ingaruka aho biga. Jyewe rwose ndasaba ubuyobozi gushyiraho ingamba zo kwigisha abanyarwanda bafite iyi myitwarire yo kudutuka bitwaje ubumuga dufite”.
Mugenziwe nawe utuye muri aka Karere aragira ati: “Muri makeya nakubwira uburyo mbabazwa n’ukuntu banyita Gacumba cyangwa Kajorite, kuko usanga n’ubinyise mpitamo ku mubwira nabi kandi ugasanga tubigiranyeho amakimbirane, ibi nkaba nifuza ko ubuyobozi bushyiramo imbaraga mu kubioca”.
Ni mugihe Ishimwe Redemupta we avuga ko yarwaye uburwayi bwo mu twe ndetse aza kujya kuvuzwa birangira akize, arigo magingo aya agihohoterwa bamwita umusazi.
Aragira ati: “ Jyewe mbona hakwiuye kujyaho ingamba zo gukangurira bagenzi bacu batahuye n’ubumuga uburyo bakwitwara, kuko amazina batwita usanga adutera ipfunwe mu bantu, nk’’uubu narivuje ndakira ariko usanga kubera ko nari nararwaye indwara zo mu mutwe , magingo aya bakinyita umusazi bavuga ngo dore wa Musazi uziko yakize, rero icyo nakongeraho n’uko ibi bintu bikwiye guhagurukirwa n’ubuyobozi bukita ku kubikemura”.
Icyakora Murema Jeanbaptiste umukozi mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga, aravuga ko iki kibazo kitari mu karere ka Gatsibo gusa ahubwo kiri mu Rwanda hose ku buryo kiri kwigwaho n’inzego zitandukanye.
Ati: “Ikibazo cyo gutuka abafite ubumuga bitwa amazina mabi cyane cyane ashingiye ku bumuga bafite, kiri mu gihugu hose ku buryo ubu kiri kwigwaho n’inzego zitanukanye zireba icya korwa niba ari ubu kangurambaga mu ku kirwanya”.
Aba bafite ubumuga, basaba kandi inzego za leta no kureba mu gitabo cya Bibiriya hakazagira igihindurwamo, ku mazina cyangwa amagambo arimo usanga abapfobya nk’abantu bafite ubumuga.
Chief Editer