Bamwe mu babyeyi bafite abana bafite ubumuga bo mu karere ka Nyanza, baravuga ko kubera ubushobozi bukeya batabasha kujyana abana babo mu mashuri yihariye y’abafite ubumuga, nyamara no kwiga muyandi asanzwe bitaborohera, ku uburyo bifuza ko ubuyobozi bubafasha kubajyana ku ishuri ryihariye.

UWIRINGIYIMANA Claudine ni umwe mu babyeyi batuye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma, avuga ko we na bagenzibe bafite abana bafite ubumuga, usanga bibagora kubohereza mu mashuri asanzwe, nyamara nta n’ubushobozi bafite bwo kubohereza mu mashuri yihariye y’abana bafite ubumuga nk’ishuri rya Gatagara riri mu karere kabo ka Nyanza.

Aragira ati: “ Mubyukuri jyewe n’abandi babyeyi dufite ubushobozi buke, dufite ikibazo cyo kuba abana bacu bafite ubumuga kwiga kumashuri asanzwe bibagora, ndetse n’ubwo bushobozi bwacu bukaba butabasha kubajyana mu ishuri rya Gatagara ryihariye kubana bafite ubumuga, ku uburyo icyifuzo cyanjye ari uko ubuyobozi bwadufasha n’abo bakabasha kujya kwiga mu mashuri yihariye y’abana bafite ubumuga’.

Mugenziwe witwa MUJAWUMUKIZA Console, nawe ni umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga bwo mu mutwe ariko budakabije ku buryo yajya kwiga.

Aragira ati: “ Nkajye mfite ubushobozi najyana umwana wanjye mu ishurin rya Gatagara kuko uburwayi bwo mu mutwe afite butabangamira imyigire ye na cyane ko usibye ubu yabiriretse kubera guhutazwa n’abana biganaga ku kigo gisanzwe, wabonaga ko kwiga yabishobo. Nyewe rero icyo nasaba ubuyobozi bwacu n’uko bwakwita ku kibazo cy’abana bafite ubumuga bavuka mu miryango itishoboye bakaba bafashwa kujya kwiga mu bigo byihariye by’abana bafite ubumuga”.

Icyakora ku ruhande rw’umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza KAYISIRE Nadine, uvuga ko ntamwana ukwiye kuvutswa uburenganzira bwo kwiga kuko afite ubumuga, arasaba ababyeyi gutanga amakuru kugirango abo bana bafashwe kwiga.

Nadine aragira ati: “ Jyewe icyo nabwira ababyeyi, ni uko bagomba gutanga amakuru y’abana bafite ubumuga batabasha kujya kwishuri kubera imiryangon yabo idafite ubushobozi, kugirango bafashwe kwiga na cyane ko nta mwana ukwiye kubura uburenganzira bwo kwiga ngo kubera ko afite ubumuga”.

Uyu muyobozi aravuga ibi mugihe muri aka karere ka Nyanza habarutrwa abana bafite ubumuga bari munsi y’imyaka 12, bagera kuri 426, nubwo nkuko akomeza abivuga uyu muyobozi mu karere ka Nyanza hakiri n’abandi usanga imiryango yabo itabagaragaza ahubwo ikabahisha, ku buryo bakomeje ubukangurambaga bwo kiwigisha abatuye aka karere kumv ako umwana ufite ubumuga ari nk’undi mwana wese kandi afite n’uburenganzira bwo kwiga.

Chief Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *