Bamwe mubabyeyi bo mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango bafite abana bafite ubumuga baravugako bahangayikishijwe no kuba imyaka ibaye ibiri ishuri abana babo bigiragamo rifunzwe none ubu bakaba birirwa bazerera,
Ni ababyeyi bafite abana bafite ubumuga butandukanye, baragaragaza imbogamizi abana babo bahuye nazo nyuma yo gufungirwa ishuri bigagamo ibyo bemezako byanasubije inyuma abana babo kandi nyamara ryari ribafatiye runini bati:” ishuri ry’ I Mwendo abana barigaga bagezaho babura ibyo kurya babura n’ umwarimu turabacyura barataha, abana basigaye bigunga kuko babona abandi bagenda nabo bakufuza kugenda. Mbere bacyijyayo wasangaga bacamutse mbese ukabona bamaze kumenyana nabandi none ubu byararangiye. Bari bafite umuterankunga aza guhagarara ishuri naryo bararifunga ntirigikora, kandi abo bana kwigana n’ abandi ntibishoboka niyo mpamvu dusaba ishuri ryabo ryihariye”
Gusa nubwo aruko bimeze ariko umunyamabanga nshingwa-bikorwa w’ Umurenge wa Mwendo Jean Bosco NEMEYIMANA avugako icyo cyibazo cyizwi bityo ko hagiye guhugurwa abarimu babasha kwigisha abana bafite ubumuga mugihe hagikorwa ubuvugizi ngo hashakwe ishuri ryihariye bakwigiramo ati:” hari hari umufatanya-bikorwa wadufashaga mumyigire y’ aba bana bafite ubumuga bishobokeko ubushobozi bwe butakomeje gukunda ahagarika ibikorwa yakoraga ubu rero icyo dukora dukureba niba hari ishuri rishobora gufasha abafite ubumuga nk’ ukuo n’ abandi bafashwa nabo bagafashwa ariko kugeza ubu ntibirakunda ariko turi gukora ubuvugizi turi gusabako hahugurwa abarimu bihariye bahugurwa maze abo bana bakakirwa kubigo by’ amashuri bibegereye ariko byibura umwaka utaha twizeyeko harikigo cyizakira ababana”
Iri shuri bivugwako rimaze imyaka igera muri 2 rifunze ryigagamo abana bagera kuri 25 baturuka mutugari 4 two mumurenge wa Mwendo aritwo Shyaruheshyi, kubutare, kamujisho na Gafunzo; ryigagamo abana bafite ubumuga bukomatanyije arinayo mpamvu ababyeyi babo bavugako bari baratangiye kubona impinduka none ubu bakaba barasubiye inyuma ndetse bikaba binagaragarako bitakorohera abarimo kubigishanya n’ abana badafite ubumuga na cyaneko usanga abana babatinya
Akimana desnge radio Huguka mu karere ka Ruhango