Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Rutsiro baravuga ko kutagira amakarita abaranga bituma hari serivise z’ingenzi batabona uko bikwiye bitewe no kutayagira, bagasaba ubuyobozi kubibafashamo na bo bagahabwa amakarita.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwo buvuga ko hari amakarita amwe n’amwe yagiye ayoba akajyanwa mu bice ba nyirayo badatuyemo  bityo ntibayabone, bukabizeza ko bugiye gushyiramo agateke bakabona amakarita yabo.

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda, abafite ubumuga bahabwa amakarita abaranga, bakayifashisha no mu kwaka serivise zimwe na zimwe, hari bamwe bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko hari serivisi nkenerwa badapfa kubona ku buryo bworoshye kubera ko nta makarita abaranga bagira.

UWIMANA Marie Jeanne ni umwe mubafite ubumuga bo mu karere ka Rutsiro, aravuga ko bimugora kujya kwivuza, mugihe nhta karita afite y’abafite ubumuga.

Ati: “Jyewen ubu ntago najya kwivuza kuko kwa muganga bambwiye ko nta service bashobora ku mpa nta karita mfte y’abafite ubumuga, ku uburyo nifuza ko ubuyobozi bumfasha kubona iyo karita nkabasha kujya mbona service zo kwa muganga”.

Iki kifuzo cyo gusaba gufashwa kubona ikarita imuranga, aragihuriraho na mugenziwe witwa MUREKATETE Marie Rose, nawe wifuza ubufasha bwo kubona ikarita imuranga nk’umuntu ufite ubumuga.

Aragira ati: “Muri make nanjye ubu mfite ubumuga bwo mu mutwe, ariko usanga kubibazo byo guhabwa agato nongeraho n’ikibazo cyo kutagira ikarita indanga nk’umuntu ufite ubumuga, ndetse bikangiraho ingaruka zo kuba hari service ntashobora kubona cyane cyane izo kwa muganga. Rwose ndifuza ko ubuyobozi bumfasha iyo karita nkayibona”.

Iki kibazo kandi kinashimangirwa n’umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango w’abagore bafite ubumuga mu Rwanda (UNABU), Mushimiyimana Gaudence, aho we agereranya ikarita iranga umuntu ufite ubumuga n’Indangamuntu.

Aragira ati: “Iki kibazo kirahari, na cyane ko kubwanjye ikarita iranga umuntu ufite ubumuga nyigereranya n’indangamuntu iranga umuntu, ku uburyo hakwiye kugira igikorwa kugirango abafite ubumuga badafite amakarita babashe kuyabona”.

Gusa, Bizabishaka Jean Damascene, umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda z’igihugu, we avuga ko iki kibazo gishobora kuba cyaratewe n’uko hari amakarita amwe n’amwe yagiye ayoba, akajyanwa mu mirenge ba nyirayo badatuyemo, ariko akavuga ko bagiye gukurikirana kugira ngo na bo bahabwe amakarita yabo.

Ibyiciro by’abafite ubumuga, mu Rwanda kuri ubu ni 5 aho bigenda bisumbana bitewe n’uburemere bwabwo. Ikarita iranga umuntu ufite ubumuga imufasha mu koroherezwa kubona serivise zimwe na zimwe. Nk’urugero, Iteka rya minisitiri N°20/19 ryo kuwa  27/7/2009 rigena uburyo bwo korohereza abafite ubumuga mu kwivuza, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko mu rwego rwo korohereza abafite ubumuga, buri bitaro by’Akarere bigena serivisi yihariye yo kwita ku bafite ubumuga.

Umuntu ufite ubumuga buri hejuru ya 50% yoroherezwa kubona umuganga agannye mbere y’abandi banganyije ububabare. Ariko ibi bikaba bidakuraho ihame ryo kubanza kwita ku ndembe.

Diane BAHOZE

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *