Bamwe mubafite ubumuga bo mumurenge wa Rugendabari baravuga ko batagikorerwa ihezwa n’ihohoterwa nkuko byahoze,ndetse kuri ubu bakaba nabo babasha gukora imirimo ibabyarira inyungu,ari naho bahera bavuga ko umuntu ufite ubumuga afite ubushobozi nk’ubwabatabufite.

Ni kenshi mubihe byatambutse hagiye humvikana imvugo zitandukanye ndetse n’amazina yahabwaga abafite ubumuga,ndetse hakaba nabahezwaga mubikorwa bitandukanye n’imiryango yabo cyangwza se abandi babaga babari hafi,gusa nyuma yaho leta ibinyujije mubukangurambaga butandukanye yigishe abantu ko umuntu ufite ubumuga nawe ashoboye,nibyo bamwe mubafite ubumuga bo mumurenge wa Rugendabari baheraho bavuga ko ubu babasha gukora ndetse bakiteza imbere ntawubaheje kubera ubumuga butandukanye bafite.

Ibi birashimangirwa na Muberarugo console ndetse na Mutimawurugo anoncee bakorere umwuga w’ubudozi mumurenge wa Rugendabari,aho bavuga ko nyuma yo gufashwa n’ubuyobozi bw’akarere bakiga ubudozi,kuri ubu babasha guhangana ku isoko ry’umurimo.

Muberarugo ati “twari mumiryango icyennye,tutitaweho duhozwa munzu kuberako batwitaga ibimuga,ngo ntacyo tumaze,ariko ubuyobozi bwiza aho butuboneye ndetse bukanadushyira mu ishuri,ubu turi abadozi beza,ndetse turanashoboye kuko no ku isoko duhangana n’abadafite ubumuga”.

Mukunga murya mugenzi we,Mutimawurugo ati “ kuba dufite ubumuga ntibivuze ko tudashoboye,hari nibyo twakora abadafite ubumuga batakora,rero nibaduhe umwanya natwe tubereke ibyo dushoboye,kandi byaranatangiye kuko ubu mbasha kudoda kandi uwo ndodeye akishima”.

Kamangu Samuel umukozi w’akarere ka muhanga ushinzwe abafite ubumuga avuga ko urugendo rw’abafite ubumuga mu iterambere ryabo rukiri rurerure nubwo ngo hari intambwe imaze guterwa,ibi akabikuriza kukuba mukarere ka muhanga abafite ubumuga baramaze kwitinyuka bakibumbira mumakoperative murwego rwo kugaragaza ko n’abafite ubumuga bashoboye.

Mumirenge 12 igize akarere ka muhanga,Imirenge 6 muriyo ariyo nyamabuye,shyogwe,cyeza,muhanga,nyarusange na mushishiro,ibarurwamo amatsinda y’abafite ubumuga afite miliyoni 18 kuri konti zabo ,mugihe mukarere kose harimo amatsinda y’abafite ubumuga  182,afite miliyoni 30 kuri konti zabo.mubushakashatsi buheruka kujya hanze mumwaka wa 2022,mukarere ka muhanga habarurwaga abafite ubumuga  ibihumbi 11 500,hatarimo abana bari munsi y’imyaka 5,mugihe mu ibarura rusange ry’abafite ubumuga ririmo gukorwa mugihugu hose akarere ka Muhanga gateganya ko rizasiga gafite abafite ubumuga bari hagati y’ibihumbi  14-15,habaruwemo n’abana bari munsi y’imyaka 5.

 

Umwiza Rachel

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *