Mumurenge wa Kibangu wo mukarere ka Muhanga hari bamwe mubafite ubumuga bavuga ko nubwo leta ikomeje gushyira imbaraga muguteza imbere abafite ubumuga no kubafasha kwitinyuka no kugaragaza icyo bashoboye,ngo haracyari abatarahinduka ngo banahindure imyumvire yo kumva ko umuntu ufite ubumuga ntakintu ashoboye gukora.

Bamwe mubafite ubumuga bo mumurenge wa Kibangu,mukarere ka Muhanga,bavuga ko nubwo hari aho leta igejeje ihindura imyumvire y’abantu yuko abafite ubumuga ntakintu bashoboye,ngo haracyari abatarahinduka ngo banahindure imyumvire.

Nzamukosha emelita afite ubumuga bw’ingingo,avuga ko hari intambwe maze guterwa kugirango abafite ubumuga babashe kwisanga mubandi,gusa ngo baracyahezwa na bamwe bagifite imyumvire itariyo.

Ati “yego hari intambwe imaze guterwa,ariko ikibabaje haracyari abantu bakitubona mu isura yaba karema,gacumba,nyamweru nayandi,ugasanga hari aho wimwa imirimo ngo ntiwayishobora,kandi mubyukuri turashoboye,duhawe umwanya natwe twagaragaza icyo dushoboye”.

Gahenda George umuyobozi w’umuryango urunana development Communication,nka bamwe mubateye intambwe bagaha abafite ubumuga umwanya wo kugaragaza ibyo bashoboye,avuga ko umuntu ufite ubumuga aho ari hose iki aricyo gihe ngo ahaguruke aharanire uburenganzira bwe ndetse ko kugirango imyumvire y’abandi ihinduke bizahera kubafite ubumuga bo ubwabo.

Murwego rwo gukura mubwigunge abafite ubumuga,binyuze mumishinga itandukanye kubufatanye na union europeen,mukarere ka muhanga hari amatsinda atandukanye agenda afasha abafite ubumuga kugaragaza ibyo bashoboye binyuze mugukina amakinamico,ama film,ndetse abandi bagafashwa kwiga imyuga itandukanye no kuyishyira mubikorwa.

 

Sabine ISHIMWE

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *