Bamwe muri bamarayika murinzi bo mukarere ka Muhanga, baravuga ko kugirango ikibazop cy’abana usanga batabwa n’imiryango yabo kibashe bamwe mu bubatse ingo bakwiye guhindura imyumvire bakubaka ingo zishingiye ku bushobozi bwabo batarebeye kuzo abandi bubatse kuko ngo nta rubaho kimwe n’urundi.

uyu mubyeyi uri mu kigero cy’imyaka irenga 60 y’amavuko akaba ari n’umwe muri bamarayika murinze bahuguwe n’umuryango hope and homes for children yitwa KAYITESI Marceline.

Nyuma we na bagenzibe y’uko bahuguwe n’uyu mu ryango ku kwakira abana mu miryango yabo nyumwihariko bafite ubumuga, aravuga ko abubatse ingo bakwiye kwitwaratika  kugirango birinde amakimbirane rimwe na rimwe agira ingaruka kubana, zirimo nuko rimwe na rimwe ababyeyi babo babata bakigendera cyangwa abafite ubumuga bakisanga barahejejwe mu nzu.

Marceline aragira ati: “Mubyukuri bamwe mububatse ingo usanga babaho nk’aho ataribo bazitunze, ndetse baba bafite umwana ufite ubumuga bakamutererana cyimwe n’abandi, ku uburyo bisanga nta burere bafite muri make batitaweho”.

Aha niho Marceline ahera asaba abubatse ingo kujya batekereza kungo bubatse bakareka gutererana abo babyaye.

Aragira ati: “Jyewe mbona abubatse ingo bakwiye kujya bazubakira ku bushobozi bwabo batarebeye kubandi, ndetse bakabasha kwita kubana babyaye nta numwe barobanuye ngo n’uko afite ubumuga”.

Ibi bibazo bigaragara kuri bamwe mububatse ingo usanga bituma  bamwe mu bana bisanga nta miryango bagira, nibyo DUKOSHE Paradin umukozi w’umuryango hope and homes for childrine aheraho avuga ko mugihe bitarakemuka uyu muryango uhora uhugura ba marayika murinzi kugirango bahore biteguye kwakira abana bisanga batagira umuryango bakomokamo.

Aragira ati: “ Duhora duhugura Bamarayika murinzi kuko usanga hirya no hino hari imiryango ita abana yabyaye, ndetse byumwiharika abafite ubumuga ugasanga barahabwa akato, ku buryo hagomba hugora hari ba Marayikamurinzi biteguye kwakira abo bana”.

Kuri ubu mukarere ka Muhanga harabarurwa imiryango ya bamarayika murinzi igera kuri 60 aho muriyo imaze kwakira abana bo kurera ibifashijwemo n’umuryango hope andi homes for children  isaga 30.

Akimana Desange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *