Bamwe mubabyeyi bafite abana barwaye indwara izwi nka autisme (indwara ituma umwana agira imyitwarire idasanzwe)barasaba  ko bakoroherezwa  kubona amashuri yita kuri aba bana, kuko aho ari atigonderwa n’ubonetse wese,ibituma ihame ry’uburezi  budaheza hari igice ritageramo uko bikwiye.

Mukamana Enatha yagize ati:”ku myaka ibiri umwana ntavuga ndetse no hejuru y’iyo myaka aba ameze nk’utumva kandi yumva. Ubona ari mu isi ye kuko akora icyo ashaka gusa akanagira amahane menshi. Ntiyigaburira, ikitamushimishije ararira, arakubagana cyane, arizunguza, akikubita mbese agira imyitwarire yihariye”.

Uwitwa Ikimpaye Devotha nawe yunga mu rya mugenzi we agira ati:”kimwe mu bitiza umurindi ubwigunge n’ubwihebe, harimo kuba tutabasha kujyana aba bana ku ishuri, ahanini bishingiye ku bushobozi, n’ubwo no kubona aho tubajyana ari ihurizo, kuko aya mashuri  ari mbarwa, mu gihe benshi muri twe tuba tutazi aho aya mashuri aba”.

Umuyobozi wa autism Rwanda Rosine Kamagaju, yemeza ko kubona ishuri ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe bigoye cyane kuri izi mpande asobanura.

Icyakora Simonien Mukarekeraho, umuyobozi ushinzwe guteza imbere uburezi bw’abana bafite ibibazo byo mu mutwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze REB, mu magambo ye yaragize ati:tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo  amashuri y’aba bana bafite ubumuga bwo mu mutwe bitabweho kandi bige badahezwa”.

Autisme ni indwara umwana avukana, ituma agira  imiterere, imikorere n’imitekerereze  bidasanzwe, kuko usanga ahanini ahora yikubaganya, akora kandi avuga bitajyanye, ndetse ntanisanzure mu bandi.

 

Desange  AKIMANA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *