Abahinzi b’igihingwa cy’ibirayi bo mubice bitandukanye, baravuga ko ibura ry’imbuto y’ibirayi n’ibonetse ikaboneka ihenze, ari inzitizi ituma batagera ku ntego y’umusaruro n’iterambere bifuza, ibituma basaba inzego zirimo na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’abafatanyabikorwa bayo gukemura ikibazo cy’ubuke bw’imbuto y’ibirayi, kuko ngo gikomeje gutuma ibirayi bibura ku isoko ryo hirya no hino mu gihugu.

Mureramanzi Heslon na Nyirabahire Jeanette, ni bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu Karere ka Musanze, bari mu bahizi b’ibirayi b’itabiriye icyumweru cyahariwe ikirayi ku rwego rw’igihugu kiri kubera mu karere ka Musanze. Baravuga ko mu buhinzi bw’ibirayi biyeguriye, harimo ikibazo cy’ugarije abahinzi gishingiye ku mbuto itaboneka n’ibonetse ikaba iboneka ku giciro gihenze, iki kibazo usanga kibabuza kugera ku ntego y’umusaruro n’iterambere bifuza ndeste kiba n’impamvu nyamukuru y’umusaruro w’ibirayi ukomeza kubura ku isoko, ibituma basaba inzego zirimo na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi gushaka umuti w’icyo kibazo cy’ubuke bw’imbuto y’ibirayi.

Icyakora kuri iki kibazo cy’iburya ry’imbuto y’ibirayi ndetse no guhenda kwiyabonetse, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Musafili Ildephonse, aravuga ko mu rwego rwo guhangana nacyo minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi  kubufatanye n’abafatanyabikorwa bayo, ubu hari ikigenga kitwa SPF cyamaze kubakwa mu karere ka Musanze gishinzwe gukora ubutubuzi bw’imbuto nshya y’ibirayi  hifashishijwe ikoranabuhanga rishingiye ku mirasire y’izuba.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi itangaza ko mu rwego rwo gufasha abahnzi b’ibirayi guca ukubiri n’ikibazo cyo kubura imbuto cg kuyigura ku giciro kibahenze, ko ku bufatanye n’ikigo kiyishamikiyeho RAB,  n’afatanyabikorwa bayo batandukanye, mu gihugu hose abakora ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi  kandi nshyashya inatanga umusaruro uhagije, imibare yabo irikugenda yogerwa aho kuri ubu bamaze kugera kuri 250, ndetse n’ubutaka bukorerwaho ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi  muri gahunda yogukomeza kubwagura bukaba bugeze kuri hegitari 2500.

Inkuru mushobora kuyumva hano

J.Bosco MBONYUMUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *