Hirya no hino ku isi hagaragara ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere cyane cyane y’ibura ry’imvura aho usanga ibiribwa bigabanuka. Muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga cy’umuhindo 2023A hamwe na hamwe mu Rwanda, abahinzi beravugako nta kizere cy’umusauro mwiza kuko izuba ryavuye igihe kinini batanafite uburyo bwo kuhira cyane ku bahinga imusozi.

Bamwe mu bahinzi bateye ibigoli n’ibishyimbo imusozi aho batabasha kuvomerera, baravugako nta kizere cyo kuzabona umusaruro w’uyu muhindo 2023 A kubera izuba ryavuye iminsi myinshi. Bakaba bibaza imibereho yabo mu minsi iri mbere mu gihe bazaba batejeje, nk’aho urugero ari urw’Aba bo mu mu Karere ka muhanga bibaza ko bizagenda kuko ngo nta gisubizo kirambye babona.

Modeste Habamenshi mu karere ka karongi na Yasoni Cyabayiro mu karere ka Ruhango, nabo ni abahinzi bemezako imyaka yabo yangijwe n’izuba ndets bamwe batigeze batera  bityo bakaba nta kizere cy’umusaruro gihari.

Minisitiri wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Dr Mukeshimana Gerardine avuga ko hari ingamba zirimo kuhira ahashoboka no kunganira 100% ku mafumbire yo kubagaza, ndetse hari n’ikigega cy’ibiribwa ngoboka mu gihe hari ababa bakeneye gufashwa.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita k’ubuhinzi n’ibiribwa ku isi FAO rivugako abantu bagere kuri  miliyoni 272 bafite ikibazo cy’inzara muri Afurika.Avuga kandi ko ibihugu nka Somaliya,Erythrea,Etiyopa,kenya na Tanzaniya bamwe mu babituya bafite inzara kubera amapfa amaze igihe yibasiye ibyo bihugu.

Za gouvernement z’ibihugu zikaba zigenda zifata ingamba kugirango ikibazo cy’ibiribwa bike gikemuke cyane banafata ingamamba mu gusigasira ibidukikije n’ibinyabuzima ,byafasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere nkimwe nka nyirabayazana y’inzara ivugwa mu duce tumwe na tumwe twa Afurika ndetse n’isi muri rusange.

Inkuru mushobora kuyumva hano

Florentine Mukarubayiza

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *