Guverineri w’intara y’amajyepfo mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Ruhango agasura ibitaro bya Kinazi ari nabo bitaro bikuru byo muri aka karere ka Ruhango, arasaba abarwayi kugira isuku bakirinda umwanda ubundi bakihatira kurya indyo yuzuye mu rwego kugirango barusheho kugira ubuzima bw’iza.
Abarwayi bari kwivuriza ku bitaro bya Kinazi biherereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango indwara yo kujojo bita Fisture mu ndimi z’amahanga, baravuga ko gahunda yo kubitaho yashyizweho izamara ibyumweru bibiri, iri gutuma bahabwa servise nziza kandi zinoze ku buryo bizeye gukira na cyane ko ngo usibye guhabwa ubuvuzi bari kuganirizwa bigatuma ubwigunge babagamo bushira.
Ubwo yari muruzinduko mu karere ka Ruhango no kuri ibi bitaro bya kinazi guverineri w’intara y’amajyepfo KAYITTESI Alice, akaba agaruka ku gusaba abarwayi ba fisiture bari kwivuriza kuri ibi bitaro hamwe n’abandi barwayi muri rusange, n’abatuye akarere ka Ruhango n’intara y’amajyepfo, kwirinda umwanda bakagira isuku, ubundi bakitabira kurya indyo yuzuye.
Usibye gusaba ibi abatuye intara y’amajyepfo n’abarwayi, guverineri KAYITESI, akaba akomeza avuga ko abaganga bakwiye kurushaho gushyira imbaraga mu kunoza servise baha abaje babagana, cyane cyane bagasobanurira abarwayi uburyo bagomba gukoresha imiti bandikiwe na muganga, ndetse ngo mugihe idahari bakabisobanurira abarwayi, bakabikora kandfi bazirikana ko muri iki gihe hariho gahunda yo kurushaho kunoza imitangire ya serivise zihabwa abaturage mu byiciro bitandukanye.
Inkuru mushobora kuyumva hano
Aimable UWIZEYIMANA