Umusaza Mpakaniye Francois utuye mu murenge wa Musambira mugihe amaze imyaka isaga irindwi asiragira mu buyobozi bw’umurenge wa Musambira abusaba kumurangiriza urubanza yatsinze mu mwaka wa 2015, ubwo yaburanaga isambu, noneho kuriiyi nshuro Gitifu wa Musambira bigeze aho amubwira gutereza mu kwa gatandatu k’umwaka utaha wa 2023, nubwo umuyobozi w’akarere ka kamonyi we avuga ko nta narimwe umuturage akwiye gusiragizwa kandi abahesha binkiko batari abumwuga bahari.

Mpakaniye Francois utuye mukarere ka Kamonyi, umurenge wa Musambira, akagari ka Rukambura, mu mudugudu wa Nkomane, arasobanura uburyo ikibazo afite cyo kuba akomeje gusiragizwa n’ubuyobozi, kuri ubu yifuza ko bumurangiriza urubanza yatsinze mu mwaka wa 2015, urubanza yanateje kasha mpuruza muri uwo mwaka wa 2015 kashe nyamara kugeza magingo aya akaba atararurangirizwa.

Gusa ku ruhande rw’ umuyobozi w’umurenge wa Musambira Nyirandayisabye Christine, mu butumwa bugufi yoherereje umunyamakuru wa Radio Huguka mu kwezi gushize kwa 10 muri uyu mwaka wa 2022, nyuma y’uko amubajije iki kibazo cy’uyu musanza umaze imyaka isaga irimndwi asiragira ashaka uwamurangiriza urubanza, akaba yaravugaga ko muzehe Mpakaniye yagomba kujya kurukiko bakamwandikira ingano y’umutungo yaburanye kugirango Gitifu abone kururangiza, ibyatumye tariki ya 22 uku kwezi ku gushyingo muri uyu mwaka wa 2022, umunyamakuru wa Radio huguka yaraherekeje  muzehe Mpakaniye ku rukiko rukuru rwa Muhanga birangira rubasobanuriye ko ibyo basabwaga byo kugaragaza ingano y’ibyaburanywe babikoze nk’urukiko ndetse ko yaba Muzehe Mpakaniye  nuwo baburanaga ingano yibyo baburanaga babizi ,bityo ko agomba gusubira kumurenge bakamufasha.

Ibin bikaba aribyo byatumye umunyamakuru wa Radio huguka  yongeraga kubaza umuyobozi w’umurenge wa Musambira, noneho mu butumwa bugufi yanyujije kuri watsapu asubiza ko afite imanza nyinshi ku buryo  uru rwa Muzehe mpakaniye  yazarugeraho mu mwaka utaha wa 2023 mukwezi kwa 6, kuburyo ngo bitabaye ibyo Muzehe Mpakaniye yashaka umuhesha w’inkiko w’umwuga akamufasha ibitapfa gushoboka kuko uyu musaza Mpakaniye avuga kom nta bushobozi afite bwo kwishyura umuhesha w’inkiko w’umwuga.

Gusa kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Slyver yatubwiye ko kino kibazo Atari akizi, ndetse ko bidakwiye ko umuturage amara icyo gihe cyose asiragizwa n’ubuyobozi kandi abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bahari kuburyo agiye gukurikira iki kibazo.

Mugihe atarabona ubutabera, uyu mpakaniye avuga ko uru rubanza yaruburanye bwambere mumwaka wa 2008, abo baburanaga ntibanyurwa bongera kumurega aho yaje kongera kubatsinda mu mwaka wa 2015, ngo kuva icyo gihe yakomeje kugana ubuyobozi bw’umurenge bwakomeje kumusiragiza kugeza magingo naya atagira icyo afashwa.

Inkuru mushobora no kuyumva hano

Eric HABIMANA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *