Bamwe mu bahinzi b’imyumbati bo mu tugari dutandukanye two mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, baravuga ko iki gihingwa cy’imyumbati cyari nka moteri y’iterambere ryabo, bitewe n’indwara yakibasiye kitagitanga  umusaruro, ibituma bifuza ko  ubuyobozi bubafasha iki kibazo kikavugutirwa umuti mu buryo burambye cyane cyane hashakwa imbuto idafatwa n’uburwayi.

Abarimo abatuye mu tugari twa Nyakarekare, mbuye , gisanga, gishari na Kizibere ndetse n’abo mutundi tugari tubarizwa mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, baravuga ko ubusanzwe igihingwa cy’imyumbati aricyo iterambere ryabo ryari rishingiyeho.

Gusa kuri ubu ngo ibintu byahinduye isura kuko bitewe n’indwara yateye igihingwa cy’imyumbati kuburyo iyo bayiteye mu kumera kwayo izamuka ibiti byayo n’amababi byikunja kunja n’igize ngo irazamutse neza ntishore n’ibijumba bijeho bikabora, ibituma bataka ubukene mu miryango yabo.

Bavuga ko umuti w’icyo kibazo nta handi bawutegereje uretse gusa kuba ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwabafasha kubona imbuto nshya y’imyumbati ifite ubushobozi bwo guhangana n’iyo ndwara yibasiye imbuto y’imyumbati bari basanzwe bahinga.

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Habarurema Valens, arizeza aba bahinzi b’imyumbati bo mu murenge wa mbuye ko bitarenze muri iki cyumweru ubuyobozi bw’aka karere bufatanyije n’ubw’umurenge wabo bagiye kubafasha kubona imbuto nshya y’imyumbati.

Kukindi kibazo aba bahinzi b’imyumbati bagaragaza cy’uko izuba ry’igikatu ryavuye mu mezi yashize ryabaciye no k’ubuhinzi bw’ibijumba no kumirire yabyo, Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango iki kibazo nacyo burabizeza ko bugiye kubafasha kuzahura ubuhinzi bw’ibijumba ngo bubinyujije mu kubagezaho imbuto nshya y’imigozi y’ibijumba.

Inkuru mushobora no kuyumva hano 

J.Bosco MBONYUMUGENZI

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *