Muhanga: Abangavu batewe inda barafata amakimbirane yo mu miryango nk’intandaro y’ihohoterwa bahuye naryo

Bamwe mu bangavu batewe inda bo mu karere ka Muhanga barashyira mu majwi amakimbirane yo mu miryango bavukamo kuba nyirabayazana wo guterwa izo nda kubera kutitabwaho n’ababyeyi bikarangira binabaviriyemo guta amashuri nyuma yo kubyara. Umwe mu bangavu twahaye izina rya UWIMANA Martha wahohotewe afite imyaka 16 yiga mu mashuri yisumbuye mu murenge wa Muhanga mu karere ka Muhanga, Kimwe na […]

Kabgayi: Musenyeri Simaragde Mbonyintege arasaba abashakanye kwizerana

Mugitambo cya Misa ya Noheli cyabereye muri Bazilika nto ya Kabgayi, umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi Musenyeri Simaragde Mbonyintege, yasabye abanyarwanda cyane cyane abubatse ingo kubaho babana mu bwumvikane, nta kwishishanya cyangwa gukekana. Musenyeri Mbonyintege akaba akomeza abibutsa ko bagomba kwirinda amagambo aturuka hanze y’ingo zabo agamije kubasenyera,  bakabaho bizerana mu muryango wabo bubatse kugirango babashe kurera abana babo babyaye […]

Ruhango: Irushanwa rya Volley ball ryatumye bungukira mu bucuruzi bakora

Bamwe mu bikorera bo mu karere ka Ruhango nyuma y’uko aka karere ka kiriye imikino y’ikiciro cyambere cy’umukino w’intoki wa volleyball, barasaba ubuyiobozi bw’aka karere kubafasha bakajya bahora bakira imikino itandukanye kuko usibye no kuba bakuramo inyungu ziturutse mu bicuruzwa bahacururiza ngo inafasha urubyiruko abakuru n’abato kwidagadura. Bamwe mubikorera bo mu karere ka Ruhango, barashima uburyo imikino bakiriye y’umukino w’intoki […]

Muhanga : Abayobozi n’abikorera barasabwa kongera imbaraga muri serivice batanga bakira neza abaje babagana

Abayobozi munzego zitandukanye mu karere ka Muhanga barasabwa kujya kwakira abaturage baje babagana neza, aho kubacunaguza ndetse bakajya bumva ko igihe cyose abakoresha babo ari abaturage, ibi bikaba ngo ari mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa  gahunda ya leta ivuga ko mu mwaka wa 2024 abanyarwanda bazaba bishimira serivise bahabwa ku kigero cya 90%. Mu nama nyungurana bitkerezo y’akarere […]