Bamwe mu bangavu batewe inda bo mu karere ka Muhanga barashyira mu majwi amakimbirane yo mu miryango bavukamo kuba nyirabayazana wo guterwa izo nda kubera kutitabwaho n’ababyeyi bikarangira binabaviriyemo guta amashuri nyuma yo kubyara.

Umwe mu bangavu twahaye izina rya UWIMANA Martha wahohotewe afite imyaka 16 yiga mu mashuri yisumbuye mu murenge wa Muhanga mu karere ka Muhanga, Kimwe na bagenzi be b’abangavu batewe inda bo muri aka karere, barashyira mu majwi amakimbirane yo mu miryango baturukamo kuba nyirabayazana w’ihohoterwa bahuye naryo bigatuma bamwe bata ishuri.

Ibi bavuga bikaba bishimangirwa na Munyaneza Protogene na Yandagiye Donatire ababyeyi bamaze imyaka igera kuri 9 babana mu makimbirane mu rugo rwabo, kuri ubu nyuma yo gufashwa n’umuryango wa Rwamurec bayavuyemo, aho bahamya ko amakimbirane yo mu muryango nk’abayabayemo agira uruhare mu ihohoterwa rikorerwa abana.

Ku ruhande rw’umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango Rwamurec RUTAYISIRE Fidele akaba yemera ko amakimbirane yo mu muryango ari imwe mu ntandaro zikurura ihohoterwa rikorerwa abangavu rimwe na rimwe bikabaviramo no guterwa inda zitateganijwe, ibyo aheraho avuga ko ariyo mpamvu, ku uburyo ari nabyo umuryango wabo wahisemo guheraho ufata inshingano zo kwigisha imiryango kwirinda amakimbirane bahereye k’umugabo.

Mu kiganiro twagiranye n’umuyobozi w’intara y’amajyepfo akarere ka Muhanga kabarizwamo KAYITESI Alice, akaba avuga ko kubera uburyo amakimbirane yo mu muryango akunze kuba intandaro ikurura ihohoterwa rikorerwa abana cyane cyane abana babangavu, hari gahunda bise ihaniro nk’intara y’amajyepfo muri rusange, bakoresha ingo zabanaga mu makimbirane zikayasohokamo kujya zikajya kwigisha izindi ngo z’abashakanye.

Mugihe aba bana babangavu babyariye iwabo bashyira mu majwi amakimbirane yo mu miryango yabo kuba nyirabayazana w’ihohoterwa bahuye naryo, kuri ubu imibare itangazwa n’umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, igararaza ko ingo zibanye mu makimbirane ziri mu mirenge 12 igize aka karere zingana na 595, naho abana babangavu hohotewe bagaterwa inda kuva mu kwezi kwa karindwi uyu mwakawa 2022  bangana na 63, mugihe umwaka ushize wa 2021 wari wasize abangavu batewe inda bangana

Inkuru mushobora kuyumva hano

Aimable UWIZEYIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *