Bamwe mu bikorera bo mu karere ka Ruhango nyuma y’uko aka karere ka kiriye imikino y’ikiciro cyambere cy’umukino w’intoki wa volleyball, barasaba ubuyiobozi bw’aka karere kubafasha bakajya bahora bakira imikino itandukanye kuko usibye no kuba bakuramo inyungu ziturutse mu bicuruzwa bahacururiza ngo inafasha urubyiruko abakuru n’abato kwidagadura.

Bamwe mubikorera bo mu karere ka Ruhango, barashima uburyo imikino bakiriye y’umukino w’intoki wa Volley ball mu cyumweru gishize yabafashije kunguka biturutse kurii service batanga zirimo n’izubucuruzi, ibyo baheraho bavuga ubuyobozi bw’akarere bukwiye gukomeza kujya bubafasha kwakira imikino itandukanye kuko ngo inafasha abatuye aka karere kwidagadura.

Mugusubiza aba babikorera, umuyobozi w’akarere ka Ruhango HABARUREMA Valensi aravuga ko akarere ka Ruhango bafite intego yo kukagira igicumbi cya siporo cyane cyane y’intoki dore ko ngo bafite na gahunda yo gukora ibibuga ku uburyo n’amakipe agomba kujya akina mu masaha y’ijoro.

Meya HABARUREMA arakomeza asaba abikorera bo mu karere ka Ruhango cyane cyane abafite amahoteri amarestora kongera servise batanga, kuko akarere vnako kiteguye gukomeza kubazanira abakiriya baha servise cyane cyane mu rwego rwa sporo, na cyane ko ngo intumbero ihari ari iyuko  akarere ka Ruhango ko kagomba kugira ikipe y’umupira w’intoki wa Volley ball y’abakobwa, ishobora kuzajya mu minsi iri imbere ihangana n’amakipe makuru arimo Gisagara Valley clab  ball APR valley ball clab.

Inkuru mushobora no kuyumva hano

Umwanditsi mukuru

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *