Wari uzi ko gucunga neza isambu ari kimwe mu bituma itanga umusaruro ndetse n’umuhinzi akabasha kubona inyungu? Iki kiganiro kiragufasha gusobanukirwa n’uburyo wakwita ku isambu yawe kugira ngo ugere ku musaruro w’umwimerere.
IMICUNGIRE Y’ISAMBU MU BUHINZI BW’UMWIMERERE
Ikiganiro ku buhinzi bw’Umwimerere
Kurikira ikiganiro kirambuye ku buhinzi bw’umwimerere. Iki kiganiro kiratuma urushaho gusobanukirwa n’uuhinzi bw’umwemerere, amahame yabwo n’akamara kabwo ku bantu ku bidukikije ndetse no ku rusobe rw’ibinyabuzima.
GUSIGASIRA UBURUMBUKE BW’UBUTAKA MU BUHINZI BW’UMWIMERERE
Kubungabunga ubutaka n’uburumbuke mu buhinzi bw’umwimerere, inzira si ndende. Wowe ushaka kubikora, banza wite ku butaka bwawe uburinde isuri nk’uko bikwiye. Kora kandi ku buryo wongera imborera mu butaka bwawe ndetse unakoreshe intungagihingwa hakoreshejwe ifumbire mpinduramiterere nk’ishwagara n’ibindi byabugenewe. Hanyuma kandi ujye ukoresha uko ushoboye ubutaka bwawe buhore butwikiriye ubusasire aho bikenewe kandi uhinge ibihingwa bitwikira uutaka hagati y’ibitanga umusaruro. […]
Ubuhinzi bw’umwimerere ni iki ?
Ubuhinzi bw’umwimerere nabwo ni ubuhinzi ndumburabutaka umuhinzi yakora agamije kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi.
IMFASHANYIGISHO KU BUHINZI BW’UMWIMERERE
Ubuhinzi bw’umwimerere, ni uburyo buteye imbere kandi budahenze bwo gukora umusaruro w’ubuhinzi mwiza ufite umwimerere w’ibiremwa karemano. Ubuhinzi bw’ umwimerere bugamije gukora ubuhinzi mu buryo burambye. Ubuhinzi burambye busobanuye uburingaire bw’ abariho n’ abazavuka mu kubona ku byiza bitangwa n’ibiremwa karemano cyangwa ibidukikije. Ubuhinzi bw’ umwimerere bugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza, bufasha kurinda iyangirika ry’ubutaka, bugabanya ihumanywa ry’ […]