ISOKO RY’UMUSARURO W’UBUHINZI BW’UMWIMERERE

Umuhinzi ukora ubuhinzi bw’umwimerere ntabwo ahinga gusa ngo ategereze umuguzi w’umusaruro we. Atangira gutekereza ku isoko kare cyane yewe n’umusaruro utaraboneka kuko iyo arindiriye gushaka isoko nyuma, bishobora gutuma ahendwa agahabwa igiciro kiri munsi y’igishoro yatanze. Iki kiganiro kiragufasha gusoanukirwa byinshi kuri iyi ningo.

GUSIGASIRA UBURUMBUKE BW’UBUTAKA MU BUHINZI BW’UMWIMERERE

Kubungabunga ubutaka n’uburumbuke mu buhinzi bw’umwimerere, inzira si ndende. Wowe ushaka kubikora,  banza wite ku butaka bwawe uburinde isuri nk’uko bikwiye. Kora kandi ku buryo wongera imborera mu butaka bwawe ndetse unakoreshe intungagihingwa hakoreshejwe ifumbire mpinduramiterere nk’ishwagara n’ibindi byabugenewe.  Hanyuma kandi ujye ukoresha uko ushoboye ubutaka bwawe buhore butwikiriye ubusasire aho bikenewe kandi uhinge ibihingwa bitwikira uutaka hagati y’ibitanga umusaruro. […]

IMFASHANYIGISHO KU BUHINZI BW’UMWIMERERE

Ubuhinzi bw’umwimerere, ni uburyo buteye imbere kandi budahenze bwo gukora umusaruro w’ubuhinzi mwiza ufite umwimerere w’ibiremwa karemano. Ubuhinzi bw’ umwimerere bugamije gukora ubuhinzi mu buryo burambye. Ubuhinzi burambye busobanuye uburingaire bw’ abariho n’ abazavuka mu kubona ku byiza bitangwa n’ibiremwa karemano cyangwa ibidukikije. Ubuhinzi bw’ umwimerere bugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza, bufasha kurinda iyangirika ry’ubutaka, bugabanya ihumanywa ry’ […]

Ibyo wamenya kuri ’Saffron Crocus’, igihingwa gisarurwamo akayabo

Hashize igihe kitarenze imyaka ine mu Rwanda hageze igihingwa cyitwa ’Chia Seeds’ mu ndimi z’amahanga, cyiswe ‘imbwiso’ mu Kinyarwanda. Abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba bashobora kuba ari bo babimburiye abandi kubyaza umusaruro iki gihingwa nyuma y’aho kigeragejwe bikagaragara ko kiberanye n’ubutaka bwabo. Kimaze kwitabirwa n’abagera ku 1000 mu Karere ka Ngoma aho abahinzi bacyirahira kuko nibura ikilo kimwe gishobora kugura 3000 […]

Hatangijwe ishami ryitezweho guteza imbere ubworozi

Hagamijwe guteza imbere ubworozi mu Rwanda kugira ngo bugirire akamaro ababukora, mu Karere ka Muhanga hashyizweho ikigo cy’ubushakashatsi ku matungo magufi atuza, kugira ngo gifashe abarozi kubikora kinyamwuga. Ni ikigo giherereye mu Murenge wa Muhanga muri Sitasiyo y’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), cyatangiye muri Mata 2021. Umushakashatsi muri RAB, Safari Sylvestre, yavuze ko intego nyamukuru yacyo […]