IMF yamanuye igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyamanuye igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’ibihugu byishi ku Isi, icy’u Rwanda kiva kuri 7,2 ku ijana byateganywaga ko buzazamukaho muri uyu mwaka kigera kuri 6,4 ku ijana. Imibare yatangajwe kuri uyu wa Kabiri isimbura iyashyizwe ahagaragara muri Mutarama, hashingiwe ku buryo imiterere y’ubukungu bw’isi igenda ihindagurika. Igaragaza ko ubukungu bw’Isi muri rusange uyu mwaka buzazamukaho 3,6%, igipimo […]

Byagaragaye ko kurya avoka bigabanya kurwara umutima ku kigero cya 22%

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko kurya avoka uzisimbuje ‘fromage’ cyangwa andi mavuta ashyirwa ku biryo cyangwa se ukazisimbuza inyama ziba zabanje gucishwa mu nganda, bikugabanyiriza ibyago byo gufatwa n’indwara y’umutima ukava mu bagera muri miliyoni 18 bahitanwa nayo buri mwaka nk’uko imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ibigaragaza. Ubu bushakashatsi bwari bumaze imyaka 30 bwakozwe na ’Harvard T.H. Chan […]

Mu mibare: u Rwanda ruhombera he mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine?

Intambara yatangiye benshi tuzi ko ari imikino kuwa 24 Gashyantare 2022, none harabura iminsi mike ngo amezi abiri yuzure rucyambikanye hagati y’ingabo z’u Burusiya n’iza Ukraine. Ingaruka zo twarazibonye, ibiciro hafi ku bicuruzwa byose byarazamutse kugeza no kuri dodo zera ku Turima tw’Igikoni. Ni intambara ivuze byinshi muri politiki ariko by’umwihariko mu bukungu, dore ko u Burusiya bwayishoje buza mu […]