Muhanga: Abahinzi ntibizeye kubona ibikoresho bavomereza imyaka mugihe imvura ikomeje kuba nkeya

Bamwe mubahinzi bo mu karere ka Muhanga umurenge wa Cyeza, ubwo bitanayaga n’Ubuyoyobozi bw’akarere ka Muhanga mu gutangiza gahunda yo kubaha ifumbire bahawe kuri nkunganire ya 100% mun rwego rwo kubafasha kongera umusaruro, bakaba bagaragariza ubuyobozi bwabo ibibazo birimo kubura ibikoresho byo kuvomereza imyaka yabo muri iki gihe imvura ikomeje kuba nkeya. Mugikorwa cyo gufata ifumbire yo guteza ibighori mu […]

Ngororero: Umuvunyi arasaba abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage bidategereje ubuyobozi bwo hejuru

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka ngororero barasabwa kujya bacyemura ibibazo by’abaturage kugihe, batarindiriye ko ubuyobozi bwo hejuru bumanuka bukaba aribwo bubicyemura, na cyane ko haribyo bwakira byakabaye byaracyemukiye munzego zo hasi. Mukarere ka ngororero, abaturage bo mumirenge itandukanye bahuriye kuri stade ya Rususa, IHEREREYE MU MURENGE WA Ngororero aho bagaragazaga ibibazo bafite bitandukanye babigaragariza ubuyobozi bw’umuvunyi ndetse n’ubw’akarere kugirango […]

Ruhango: Amaze imyaka isaga 28 atagira icyangombwa kimuranga kubera kutandikishwa mu irangamimerere

Umusore witwa MUSINGIZE Emmanuel ubarizwa mu mudugudu w’i Pate mu kagali  ka Mwendo Umurenge wa Mbuye akarere ka Ruhango, kuri ubu utagira icyangombwa nakimwe kimuranga, arasaba ubuyobozi bw’umurenge kumworohereza akabona serivisi z’iranga mimerere, kuko ngo nyina wakabaye yaramwandikishije mu iranga mimerere yabyanze ndetse kuri ubu yamaze kumuta akigendera akaba atazi n’aho yamaze kwerekeza.   Umusore witwa Musingize Emmanuel ubarizwa mu […]

Ruhango: Barifuza ko inkoni yera ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona ihabwa agaciro

  Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, bamwe mubatuye umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango barimo n’abafite ubumuga, baravuga ko iyo nkoni ifitiye akamoro abafite ubumuga ku buryo ikwiye kubahwa ndetse n’abafite ubumuga bayikoresha bakubahwa. Murugendo rwo kuzirikana umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, urugendo rugamije guha agaciro iyo nkoni yera […]

Kamonyi: Rukoma ubuyobozi bufite umuhigo wo gusubiza abana mu ishuri ku kigero cya 100%

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo, buravuga ko bugiye gufatanya n’abarimu bo kubigo by’amashuri biri muri uyu murenge, ku uburyo ngo bafite intego yo gusubiza abana bo mu murenge wa rukoma mu ishuri ku kigero cya 100%. NSENGIYUMVA Pierre Cellestin ni Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi. Aha arasaba abafite ibigo […]

Nyarugenge: Gutanga ibitabo byogusoma mu mashuri abanza byitezweho kuzahura ireme ry’uburezi.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri abaza cya Karama kiri umurenge wa Kigali akarere ka Nyarugenge, buvuga ko mbere y’uko ikigo gihabwa na Save The children ΄Umuryango Mpuzamahanga wita kubana΄ ibitabo by’abana byogusoma hagaragaraga ikibazo cy’umubare muke w’ibitabo byo gusoma bikaba byatezaga icyuho mu ireme ry’uburenzi. Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya EPR Karama, Muntwali Alodie, avuga ko abana batashoboraga kumenya gusoma neza bose kubera […]