Ruhango: Bamwe mu bigeze kugira uburwayi bw’ubuzima bwo mu mutwe bahabwa akato

Bamwe mu batuye mu murenge wa Kinihira na Kabagali yo mu karere ka Ruhango bigeze guhura n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ndetse nimwe mu miryango yabo, baravuga ko nyuma yo gukira babangamirwa no kugirwa ibicibwa na sosiyete ibazengurutse ndetse n’ihezwa ku mitungo bakorerwa na bamwe mubagize imiryango yabo. Mukashyaka Nadia utuye mu mudugudu wa Buhanda akagari ka Nyakogo Umurenge wa […]

Ruhango: kutagira Indangamuntu ku mugabo ufite ubumuga bwo mu mutwe biri kumugiraho ingaruka zo kutavuzwa

  Umukecuru witwa Mukamanzi Deborah wo mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango ufite umugabo we ufite ikibazo cy’ubumuga bwo mu mutwe, aravuga ko kuba uwo mugabo we atarigeze ahabwaindangamuntu imuranga, biri kugira ingaruka zo kuba ubuzima bwe buri kuhazaharira kubera kubura uko ajya kumuvuza. Mukamanzi Deborah utuye mu mudugudu wa Buhanda Akagari ka Nyakogo Umurenge wa Kinihira, akaba afite […]

Ruhango: Ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe barasaba kwegerezwa imiti kuko bayikura i Ndera gusa   

Hari ababyeyi bo mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango bafite abana bafite ubumuga bwo mumutwe bavugako bibagora cyane kujya kubitaro bya CALAES I Ndera buri kwezi gufata imiti y’ abana babo, bemezako iyo miti itaba kuri centre de sante cyangwa kubitaro bikuru, Aba babyeyi bavuga ko bavugako bibasaba kwirya bakimara kuko ari urugendo rurerure mu gihe kandi amatike yazamutse […]

Gakenke: Barifuza ko muri buri karere hashyirwa ishuri ry’abana bafite ubumuga

  Bamwe mu babyeyi bafite ubumuga bo mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana bafite ubumuga batajya kwiga nk’abandi biturutse ku kuba muri aka karere hari ishuri rimwe rishobora kubakira, ibintu byiyongeraho ku kuba n’amashuri asanzwe nayo aho yubatse bitaborohera kuyageraho kubera imiterere y’aho batuye, bakaba basaba ubuyobozi gutekereza ku myigire y’aba bana.   NYIRANUMVIYE Spesiose […]

Gatsibo: Abafite ubumuga baranenga amazina bitwa na sosiyete batuyemo

Bamwe mu batuye mu karere ka Gatsibo bafite ubumuga, abaranenga abaturanyi babo usanga babita amazina ajyanye n’ubumuga bafite usanga bibagiraho ingaruka no kuba bibatera ipfumwe mu miryango yabo, ku buryo bifuza ko ubuyobozi bubafasha kwigisha abanyarwanda bafite imyitwarire nk’iyo yo gupfobya abafite ubumuga. Beatrice ni umwe muri aba bafite ubumuga, aragaragaza uburyo usanga aho batuye bahhohoterwa n’abaturanyi babo baita amazina […]

Nyanza: Ntabushobozi bafite bwo kujyana abana mu mashuri yihariye y’abana bafite ubumuga

Bamwe mu babyeyi bafite abana bafite ubumuga bo mu karere ka Nyanza, baravuga ko kubera ubushobozi bukeya batabasha kujyana abana babo mu mashuri yihariye y’abafite ubumuga, nyamara no kwiga muyandi asanzwe bitaborohera, ku uburyo bifuza ko ubuyobozi bubafasha kubajyana ku ishuri ryihariye. UWIRINGIYIMANA Claudine ni umwe mu babyeyi batuye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Rwabicuma, avuga ko we […]

Ruhango, abafite abana bafite ubumuga bahangayikishijwe no kuba ishuri ry’ abana babo ryarafunzwe

Bamwe mubabyeyi bo mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango bafite abana bafite ubumuga baravugako bahangayikishijwe no kuba imyaka ibaye ibiri ishuri abana babo bigiragamo rifunzwe none ubu bakaba birirwa bazerera, Ni ababyeyi bafite abana bafite ubumuga butandukanye, baragaragaza imbogamizi abana babo bahuye nazo nyuma yo gufungirwa ishuri bigagamo ibyo bemezako byanasubije inyuma abana babo kandi nyamara ryari ribafatiye runini […]

Rutsiro: abafite ubumuga ntibahabwa service kubera kutagira amakarita abaranga

Bamwe mu bafite ubumuga bo mu Karere ka Rutsiro baravuga ko kutagira amakarita abaranga bituma hari serivise z’ingenzi batabona uko bikwiye bitewe no kutayagira, bagasaba ubuyobozi kubibafashamo na bo bagahabwa amakarita. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwo buvuga ko hari amakarita amwe n’amwe yagiye ayoba akajyanwa mu bice ba nyirayo badatuyemo  bityo ntibayabone, bukabizeza ko bugiye gushyiramo agateke bakabona amakarita yabo. […]

Muhanga-Rugendabari: Kugira ubumuga ntibyababujije kwishakamo ibisubizo,babicyesha imyuga n’ubumenyingiro.

Bamwe mubafite ubumuga bo mumurenge wa Rugendabari baravuga ko batagikorerwa ihezwa n’ihohoterwa nkuko byahoze,ndetse kuri ubu bakaba nabo babasha gukora imirimo ibabyarira inyungu,ari naho bahera bavuga ko umuntu ufite ubumuga afite ubushobozi nk’ubwabatabufite. Ni kenshi mubihe byatambutse hagiye humvikana imvugo zitandukanye ndetse n’amazina yahabwaga abafite ubumuga,ndetse hakaba nabahezwaga mubikorwa bitandukanye n’imiryango yabo cyangwza se abandi babaga babari hafi,gusa nyuma yaho […]

Muhanga-Kibangu: Hacyenewe ubukangurambaga kubagifite imyumvire yuko umuntu ufite ubumuga ntacyo ashoboye.

Mumurenge wa Kibangu wo mukarere ka Muhanga hari bamwe mubafite ubumuga bavuga ko nubwo leta ikomeje gushyira imbaraga muguteza imbere abafite ubumuga no kubafasha kwitinyuka no kugaragaza icyo bashoboye,ngo haracyari abatarahinduka ngo banahindure imyumvire yo kumva ko umuntu ufite ubumuga ntakintu ashoboye gukora. Bamwe mubafite ubumuga bo mumurenge wa Kibangu,mukarere ka Muhanga,bavuga ko nubwo hari aho leta igejeje ihindura imyumvire […]