IMFASHANYIGISHO KU BUHINZI BW’UMWIMERERE

Ubuhinzi bw’umwimerere, ni uburyo buteye imbere kandi budahenze bwo gukora umusaruro w’ubuhinzi mwiza ufite umwimerere w’ibiremwa karemano. Ubuhinzi bw’ umwimerere bugamije gukora ubuhinzi mu buryo burambye. Ubuhinzi burambye busobanuye uburingaire bw’ abariho n’ abazavuka mu kubona ku byiza bitangwa n’ibiremwa karemano cyangwa ibidukikije. Ubuhinzi bw’ umwimerere bugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza, bufasha kurinda iyangirika ry’ubutaka, bugabanya ihumanywa ry’ […]

Twahirwa yinjiye mu mushinga uzafasha itangazamakuru ry’u Rwanda kongera ubunyamwuga

Twahirwa Jean Paul Aimable umaze imyaka 12 mu itangazamakuru yatangije umushinga yitezeho ko uzafasha iryo mu Rwanda kongera ubunyamwuga bihereye ku ntebe y’ishuri. Uyu mugabo akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yayinjiyemo itarahindura ikiri ORINFOR. Twahirwa usibye gukorera kuri Televiziyo y’u Rwanda, anigisha muri kaminuza mu mashami y’itangazamakuru atandukanye. Usibye itangazamakuru yanize Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Ishami ryo gucunga […]

Ibyo wamenya kuri ’Saffron Crocus’, igihingwa gisarurwamo akayabo

Hashize igihe kitarenze imyaka ine mu Rwanda hageze igihingwa cyitwa ’Chia Seeds’ mu ndimi z’amahanga, cyiswe ‘imbwiso’ mu Kinyarwanda. Abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba bashobora kuba ari bo babimburiye abandi kubyaza umusaruro iki gihingwa nyuma y’aho kigeragejwe bikagaragara ko kiberanye n’ubutaka bwabo. Kimaze kwitabirwa n’abagera ku 1000 mu Karere ka Ngoma aho abahinzi bacyirahira kuko nibura ikilo kimwe gishobora kugura 3000 […]

Abikorera basabwe kwinjira mu bikorwa bizana impinduka

Abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo basabwe kwinjira mu bikorwa bifatika kandi bizana impinduka zigaraga mu iterambere ry’iyo ntara ndetse n’abayituye. Babisabwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Parfait Busabizwa, kuri uyu wa 22 Mata 2022 ubwo habaga ihererekanyabubasha hagati ya komite nshya ziheruka gutorwa z’abayobora urugaga rw’abikorera muri iyo ntara no mu turere tuyigize. Yagize ati “Kwishyira hamwe ni cyo cya mbere […]

Hatangijwe uburyo bwo gufasha abari mu bukene kubuvamo

Ubushashatsi bwakoze n’ikigo cy’Igihugu ku mibereho y’ingo, EICV5 bwo bugaragaza ko Akarere ka Nyamasheke kari mu dufite umubare munini w’abantu bari mu bukene. Ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko bwatangije gahunda bise ’Nsiga ninogereze’ igamije kugabanya ubukene ikunganirwa na gahunda yo gutera icyayi mu mukandara wa Nyungwe. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appollonie, avuga ko Nsiga ninogereze ari gahunda yo gufasha […]

IMF yamanuye igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyamanuye igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’ibihugu byishi ku Isi, icy’u Rwanda kiva kuri 7,2 ku ijana byateganywaga ko buzazamukaho muri uyu mwaka kigera kuri 6,4 ku ijana. Imibare yatangajwe kuri uyu wa Kabiri isimbura iyashyizwe ahagaragara muri Mutarama, hashingiwe ku buryo imiterere y’ubukungu bw’isi igenda ihindagurika. Igaragaza ko ubukungu bw’Isi muri rusange uyu mwaka buzazamukaho 3,6%, igipimo […]