Hatangijwe uburyo bwo gufasha abari mu bukene kubuvamo

Ubushashatsi bwakoze n’ikigo cy’Igihugu ku mibereho y’ingo, EICV5 bwo bugaragaza ko Akarere ka Nyamasheke kari mu dufite umubare munini w’abantu bari mu bukene. Ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko bwatangije gahunda bise ’Nsiga ninogereze’ igamije kugabanya ubukene ikunganirwa na gahunda yo gutera icyayi mu mukandara wa Nyungwe. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appollonie, avuga ko Nsiga ninogereze ari gahunda yo gufasha […]

Hatangijwe ishami ryitezweho guteza imbere ubworozi

Hagamijwe guteza imbere ubworozi mu Rwanda kugira ngo bugirire akamaro ababukora, mu Karere ka Muhanga hashyizweho ikigo cy’ubushakashatsi ku matungo magufi atuza, kugira ngo gifashe abarozi kubikora kinyamwuga. Ni ikigo giherereye mu Murenge wa Muhanga muri Sitasiyo y’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), cyatangiye muri Mata 2021. Umushakashatsi muri RAB, Safari Sylvestre, yavuze ko intego nyamukuru yacyo […]

IMF yamanuye igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda

Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyamanuye igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’ibihugu byishi ku Isi, icy’u Rwanda kiva kuri 7,2 ku ijana byateganywaga ko buzazamukaho muri uyu mwaka kigera kuri 6,4 ku ijana. Imibare yatangajwe kuri uyu wa Kabiri isimbura iyashyizwe ahagaragara muri Mutarama, hashingiwe ku buryo imiterere y’ubukungu bw’isi igenda ihindagurika. Igaragaza ko ubukungu bw’Isi muri rusange uyu mwaka buzazamukaho 3,6%, igipimo […]

Icyayi cy’u Rwanda gikomeje guhiga ibindi ku isoko rya Mombasa

Icyayi cy’u Rwanda gikomeje kwigarurira imitima ya benshi ku buryo ku isoko ry’icyayi mu Mujyi wa Mombasa muri Kenya, ari cyo gifite igiciro kiri hejuru kubera ubwiza bwacyo bwanyuze abaguzi. Imibare yo ku isoko muri Kenya igaragaza ko igiciro cy’icyayi cy’u Rwanda kiri ku madolari 2.83 ni ukuvuga 2899Frw ku kilo, icyo muri Kenya ni amadolari 2.53 ku kilo, icyo […]

Byagaragaye ko kurya avoka bigabanya kurwara umutima ku kigero cya 22%

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko kurya avoka uzisimbuje ‘fromage’ cyangwa andi mavuta ashyirwa ku biryo cyangwa se ukazisimbuza inyama ziba zabanje gucishwa mu nganda, bikugabanyiriza ibyago byo gufatwa n’indwara y’umutima ukava mu bagera muri miliyoni 18 bahitanwa nayo buri mwaka nk’uko imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ibigaragaza. Ubu bushakashatsi bwari bumaze imyaka 30 bwakozwe na ’Harvard T.H. Chan […]

Icyo wakora ngo kugabanya ibiro ntibikubere umugogoro

Abantu bamaze kumenyera ko impamvu ituma ibiro by’umuntu byiyongera cyane ari uko aba yinjije isukari nyinshi mu mubiri kurusha iyo akoresha kandi ko iyo ashaka gutakaza ibiro agerageza kwirinda kurya cyane akanakora imyitozo ngororangingo. Nubwo ibi byumviswe imyaka myinshi, ubushakashatsi bushya buherutse kugaragaza indi mpamvu ishobora gutuma umuntu abyibuha bikabije. Inzobere mu bijyanye n’imisemburo hamwe n’imvubura mu bitaro by’Abana bya […]

Abaganga b’inzobere bagiye kubaga no kuvura indwara z’abagore

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bwatangaje ko kuva kuri uyu wa Gatanu buzakira itsinda ry’abaganga baturutse mu Budage n’u Bwongereza bazavura indwara zitandukanye z’abagore. Ibi bikorwa biteganyijwe hagati ya tariki 21-30 Mata 2022, ku Bitaro bya Nyarugenge biherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Inzobere z’abaganga 12 ziturutse muri ibyo bihugu ni zo zizaba ziri kuri ibi […]

Mu mibare: u Rwanda ruhombera he mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine?

Intambara yatangiye benshi tuzi ko ari imikino kuwa 24 Gashyantare 2022, none harabura iminsi mike ngo amezi abiri yuzure rucyambikanye hagati y’ingabo z’u Burusiya n’iza Ukraine. Ingaruka zo twarazibonye, ibiciro hafi ku bicuruzwa byose byarazamutse kugeza no kuri dodo zera ku Turima tw’Igikoni. Ni intambara ivuze byinshi muri politiki ariko by’umwihariko mu bukungu, dore ko u Burusiya bwayishoje buza mu […]