Gicumbi: Abahinzi b’igihingwa cy’ibirayi barifuza ibiti byo ku rwanya isuri mu mirima yabo

Bamwe mu bahinzi bibumbiye muri Koperative Kotemika ikorera ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi, Baravuga ko n’ubwo bahawe ubufasha n’umushinga Green Gicumbi bwo kubona ’imbuto nziza y’igihingwa cy’ibirayi barimo gutuburira mu mirima yabo y’amaterase y’ikora, ariko banakeneye guhabwa ubufasha bw’ibiti byo gutera ku mirima yabo kugirango barusheho guhangana n’ikibazo cy’isuri yangiza imyaka. Abahinzi bagera kuri […]

Nyanza: Baribaza impamvu bakivoma amazi mabi kandi bitwa ko begerejwe amazi meza

Abatuye mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza, Barijujutira ko nyuma yo kugezwaho amazi meza nubundi bakomeje kuvoma amazi mabi yo mubishanga n’imibande, icyibazo bavuga ko giterwa nukuba ayo mazi begerejwe akama ku uburyo basaba ko icyo kibazo cyavugutirwa umuti ku buryo burambye. Kuruhande rw’Umuyobozi w’akarere ka Nyanza NTAZINDA Erasme wunga mu ry’aba baturage ko ikibazo k’ibura ry’amazi mu […]

Kabgayi: Musenyeri Simaragde Mbonyintege arasaba abashakanye kwizerana

Mugitambo cya Misa ya Noheli cyabereye muri Bazilika nto ya Kabgayi, umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi Musenyeri Simaragde Mbonyintege, yasabye abanyarwanda cyane cyane abubatse ingo kubaho babana mu bwumvikane, nta kwishishanya cyangwa gukekana. Musenyeri Mbonyintege akaba akomeza abibutsa ko bagomba kwirinda amagambo aturuka hanze y’ingo zabo agamije kubasenyera,  bakabaho bizerana mu muryango wabo bubatse kugirango babashe kurera abana babo babyaye […]

Ruhango: Irushanwa rya Volley ball ryatumye bungukira mu bucuruzi bakora

Bamwe mu bikorera bo mu karere ka Ruhango nyuma y’uko aka karere ka kiriye imikino y’ikiciro cyambere cy’umukino w’intoki wa volleyball, barasaba ubuyiobozi bw’aka karere kubafasha bakajya bahora bakira imikino itandukanye kuko usibye no kuba bakuramo inyungu ziturutse mu bicuruzwa bahacururiza ngo inafasha urubyiruko abakuru n’abato kwidagadura. Bamwe mubikorera bo mu karere ka Ruhango, barashima uburyo imikino bakiriye y’umukino w’intoki […]

Muhanga : Abayobozi n’abikorera barasabwa kongera imbaraga muri serivice batanga bakira neza abaje babagana

Abayobozi munzego zitandukanye mu karere ka Muhanga barasabwa kujya kwakira abaturage baje babagana neza, aho kubacunaguza ndetse bakajya bumva ko igihe cyose abakoresha babo ari abaturage, ibi bikaba ngo ari mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa  gahunda ya leta ivuga ko mu mwaka wa 2024 abanyarwanda bazaba bishimira serivise bahabwa ku kigero cya 90%. Mu nama nyungurana bitkerezo y’akarere […]

Gicumbi: Baravuga ko igiti ari ingirakamaro mu buzima bwabo bwa buri munsi

Bamwe mu batuye mu karere ka Gicumbi baravuga ko igiti ari ingira kamaro nyuma yaho ubuyoyobozi bw’intara yamajyaruguru na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu bifatanyije mugikorwa cyo gutera ibiti no gusazura amashyamba. Ubuyobozi  bwo burabasaba abahatuye kwita kubiti n’ibidukikije muri rusange bakomeza gutera ibiti bahereye kubyo bateye muri uyu muganda wasozaga ukwezi ku ugushyingo. Aha N’imugikorwa cyo gutera ibiti no […]

Kamonyi: Gitifu yamuhaye umwaka utaha wa 2023 mu kwagatandatu ko ariho azamurangiriza urubanza Meya ati ntibishoboka!

Umusaza Mpakaniye Francois utuye mu murenge wa Musambira mugihe amaze imyaka isaga irindwi asiragira mu buyobozi bw’umurenge wa Musambira abusaba kumurangiriza urubanza yatsinze mu mwaka wa 2015, ubwo yaburanaga isambu, noneho kuriiyi nshuro Gitifu wa Musambira bigeze aho amubwira gutereza mu kwa gatandatu k’umwaka utaha wa 2023, nubwo umuyobozi w’akarere ka kamonyi we avuga ko nta narimwe umuturage akwiye gusiragizwa […]

Guverineri w’intara y’amajyepfo arasaba abarwayi kugira isuku no kurya indyo yuzuye kuko bizabarinda indwara zitandukanye

Guverineri w’intara y’amajyepfo mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Ruhango agasura ibitaro bya Kinazi ari nabo bitaro bikuru byo muri aka karere ka Ruhango, arasaba abarwayi kugira isuku bakirinda umwanda ubundi bakihatira kurya indyo yuzuye mu rwego kugirango barusheho kugira ubuzima bw’iza. Abarwayi bari kwivuriza ku bitaro bya Kinazi biherereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango indwara yo […]

Musanze: Abahinzi b’ibirayi barashyira mu majwi ibura ry’imbuto kuba nyirabayazana w’ibura ry’umusaruro ku masoko

Abahinzi b’igihingwa cy’ibirayi bo mubice bitandukanye, baravuga ko ibura ry’imbuto y’ibirayi n’ibonetse ikaboneka ihenze, ari inzitizi ituma batagera ku ntego y’umusaruro n’iterambere bifuza, ibituma basaba inzego zirimo na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’abafatanyabikorwa bayo gukemura ikibazo cy’ubuke bw’imbuto y’ibirayi, kuko ngo gikomeje gutuma ibirayi bibura ku isoko ryo hirya no hino mu gihugu. Mureramanzi Heslon na Nyirabahire Jeanette, ni bamwe mu […]