Hirya no hino ku isi hagaragara ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere cyane cyane y’ibura ry’imvura aho usanga ibiribwa bigabanuka. Muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga cy’umuhindo 2023A hamwe na hamwe mu Rwanda, abahinzi beravugako nta kizere cy’umusauro mwiza kuko izuba ryavuye igihe kinini batanafite uburyo bwo kuhira cyane ku bahinga imusozi. Bamwe mu bahinzi bateye ibigoli n’ibishyimbo imusozi aho batabasha kuvomerera, baravugako […]
Rwanda: bamwe mu bahinzi nta cyizere bafite cyo kuzabona umusaruro muri iki gihembwe cyambere cy’ihinga cya 2023
RAB: Irashishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi bukoresha ikorana buhanga no kubwigisha abandi bahinzi
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB kirashishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga by’umwihariko kugira ubumenyi ku miterere y’imbuto zivuguruye bishingiye ku turemangingo twazo mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi. Kugirango ubuhinzi n’ubworozi bubashe gutanga umusaruro hakenewemo ikoranabuhanga mu rwego rwo gutuma ibibazo bituma igipimo cy’umusaruro ku gihingwa kitagerwaho bibonerwe umuti. “Ubuhinzi burambye bukeneye ko urubyiruko rugira […]
Ngororero:Abasarura icyayi amafaranga bahembwa ngo ntajyanye n’ibiciro biri ku isoko
Bamwe mubakora imirimo yo gusoroma icyayi bo mukarere ka ngororero, baravuga ko bafite imbogamizi zo kuba bagikorera amafaranga macye muri iyi mirimo, nyamara baba bakoresheje imbaraga nyinshi ibintu bavuga ko bitajyanye n’ibiciro biri ku isoko muri iki gihe. Mugihe u Rwanda rukomeje guteza imbere icyayi cyoherezwa mumahanga, bamwe mubagikoramo byumwihariko abakora imirimo yo kugisoroma bo mukarere ka Ngororero barumvikana bavuga […]
Nyanza: Abanyeshuri biga amasiyanse bavuga ko hakiri imbogamizi y’ubuke bw’ibikoresho bifashisha by’ikoranabuhanga
Mukwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe ubumenyi ku isi, bamwe mu banyeshuri biga amasomo y’ubumenyi azwi nka Science mu ndimi z’amahanga bo mu mashuri y’isumbuye na kaminuza, baravuga ko bagifite imbogamizi mu gukoresha ikoranabuhanga mu masomo biga biturutse ku buke bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri bigamo, ibituma basaba leta kuvugutira umuti icyo kibazo usanga kibangamira imyigire yabo. Mukwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe […]
Perezida Paul KAGAME arasaba minisitri Jean Claude Musabyimana gukorera abanyarwanda
Mu muhango wo kwakira indahiro ya Minisitri ugiye kuyobora minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Perezida wa repuburika Paul KAGAME, arasaba minisitri Jean Claude Musabyimana gukorera abanyarwanda bitari mu magambo gusa, ibi akaba Perezida abimusabye nyuma yo kwakira indahiro ye yo kuba agiye gusimbura GATABAZI J.M.V ku kuyobora IYI minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu. Mu muhango wo kwakira indahiro ya minisitiri mushya ugiye kuyobora minisiteri […]
Muhanga: Abahinzi ntibizeye kubona ibikoresho bavomereza imyaka mugihe imvura ikomeje kuba nkeya
Bamwe mubahinzi bo mu karere ka Muhanga umurenge wa Cyeza, ubwo bitanayaga n’Ubuyoyobozi bw’akarere ka Muhanga mu gutangiza gahunda yo kubaha ifumbire bahawe kuri nkunganire ya 100% mun rwego rwo kubafasha kongera umusaruro, bakaba bagaragariza ubuyobozi bwabo ibibazo birimo kubura ibikoresho byo kuvomereza imyaka yabo muri iki gihe imvura ikomeje kuba nkeya. Mugikorwa cyo gufata ifumbire yo guteza ibighori mu […]
Ngororero: Umuvunyi arasaba abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage bidategereje ubuyobozi bwo hejuru
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka ngororero barasabwa kujya bacyemura ibibazo by’abaturage kugihe, batarindiriye ko ubuyobozi bwo hejuru bumanuka bukaba aribwo bubicyemura, na cyane ko haribyo bwakira byakabaye byaracyemukiye munzego zo hasi. Mukarere ka ngororero, abaturage bo mumirenge itandukanye bahuriye kuri stade ya Rususa, IHEREREYE MU MURENGE WA Ngororero aho bagaragazaga ibibazo bafite bitandukanye babigaragariza ubuyobozi bw’umuvunyi ndetse n’ubw’akarere kugirango […]
Ruhango: Amaze imyaka isaga 28 atagira icyangombwa kimuranga kubera kutandikishwa mu irangamimerere
Umusore witwa MUSINGIZE Emmanuel ubarizwa mu mudugudu w’i Pate mu kagali ka Mwendo Umurenge wa Mbuye akarere ka Ruhango, kuri ubu utagira icyangombwa nakimwe kimuranga, arasaba ubuyobozi bw’umurenge kumworohereza akabona serivisi z’iranga mimerere, kuko ngo nyina wakabaye yaramwandikishije mu iranga mimerere yabyanze ndetse kuri ubu yamaze kumuta akigendera akaba atazi n’aho yamaze kwerekeza. Umusore witwa Musingize Emmanuel ubarizwa mu […]
Ruhango: Barifuza ko inkoni yera ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona ihabwa agaciro
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, bamwe mubatuye umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango barimo n’abafite ubumuga, baravuga ko iyo nkoni ifitiye akamoro abafite ubumuga ku buryo ikwiye kubahwa ndetse n’abafite ubumuga bayikoresha bakubahwa. Murugendo rwo kuzirikana umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, urugendo rugamije guha agaciro iyo nkoni yera […]
Kamonyi: Rukoma ubuyobozi bufite umuhigo wo gusubiza abana mu ishuri ku kigero cya 100%
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo, buravuga ko bugiye gufatanya n’abarimu bo kubigo by’amashuri biri muri uyu murenge, ku uburyo ngo bafite intego yo gusubiza abana bo mu murenge wa rukoma mu ishuri ku kigero cya 100%. NSENGIYUMVA Pierre Cellestin ni Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi. Aha arasaba abafite ibigo […]