Bamwe mu batuye mu karere ka Gicumbi baravuga ko igiti ari ingira kamaro nyuma yaho ubuyoyobozi bw’intara yamajyaruguru na komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu bifatanyije mugikorwa cyo gutera ibiti no gusazura amashyamba. Ubuyobozi bwo burabasaba abahatuye kwita kubiti n’ibidukikije muri rusange bakomeza gutera ibiti bahereye kubyo bateye muri uyu muganda wasozaga ukwezi ku ugushyingo. Aha N’imugikorwa cyo gutera ibiti no […]
Gicumbi: Baravuga ko igiti ari ingirakamaro mu buzima bwabo bwa buri munsi
Ruhango: Abahinzi bimyumbati barataka igihombo kubera imbuto y’imyumbati arwaye
Bamwe mu bahinzi b’imyumbati bo mu tugari dutandukanye two mu murenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, baravuga ko iki gihingwa cy’imyumbati cyari nka moteri y’iterambere ryabo, bitewe n’indwara yakibasiye kitagitanga umusaruro, ibituma bifuza ko ubuyobozi bubafasha iki kibazo kikavugutirwa umuti mu buryo burambye cyane cyane hashakwa imbuto idafatwa n’uburwayi. Abarimo abatuye mu tugari twa Nyakarekare, mbuye , gisanga, gishari […]
Kamonyi: Gitifu yamuhaye umwaka utaha wa 2023 mu kwagatandatu ko ariho azamurangiriza urubanza Meya ati ntibishoboka!
Umusaza Mpakaniye Francois utuye mu murenge wa Musambira mugihe amaze imyaka isaga irindwi asiragira mu buyobozi bw’umurenge wa Musambira abusaba kumurangiriza urubanza yatsinze mu mwaka wa 2015, ubwo yaburanaga isambu, noneho kuriiyi nshuro Gitifu wa Musambira bigeze aho amubwira gutereza mu kwa gatandatu k’umwaka utaha wa 2023, nubwo umuyobozi w’akarere ka kamonyi we avuga ko nta narimwe umuturage akwiye gusiragizwa […]
Guverineri w’intara y’amajyepfo arasaba abarwayi kugira isuku no kurya indyo yuzuye kuko bizabarinda indwara zitandukanye
Guverineri w’intara y’amajyepfo mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Ruhango agasura ibitaro bya Kinazi ari nabo bitaro bikuru byo muri aka karere ka Ruhango, arasaba abarwayi kugira isuku bakirinda umwanda ubundi bakihatira kurya indyo yuzuye mu rwego kugirango barusheho kugira ubuzima bw’iza. Abarwayi bari kwivuriza ku bitaro bya Kinazi biherereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango indwara yo […]
Musanze: Abahinzi b’ibirayi barashyira mu majwi ibura ry’imbuto kuba nyirabayazana w’ibura ry’umusaruro ku masoko
Abahinzi b’igihingwa cy’ibirayi bo mubice bitandukanye, baravuga ko ibura ry’imbuto y’ibirayi n’ibonetse ikaboneka ihenze, ari inzitizi ituma batagera ku ntego y’umusaruro n’iterambere bifuza, ibituma basaba inzego zirimo na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi n’abafatanyabikorwa bayo gukemura ikibazo cy’ubuke bw’imbuto y’ibirayi, kuko ngo gikomeje gutuma ibirayi bibura ku isoko ryo hirya no hino mu gihugu. Mureramanzi Heslon na Nyirabahire Jeanette, ni bamwe mu […]
Rwanda: bamwe mu bahinzi nta cyizere bafite cyo kuzabona umusaruro muri iki gihembwe cyambere cy’ihinga cya 2023
Hirya no hino ku isi hagaragara ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere cyane cyane y’ibura ry’imvura aho usanga ibiribwa bigabanuka. Muri iki gihembwe cya mbere cy’ihinga cy’umuhindo 2023A hamwe na hamwe mu Rwanda, abahinzi beravugako nta kizere cy’umusauro mwiza kuko izuba ryavuye igihe kinini batanafite uburyo bwo kuhira cyane ku bahinga imusozi. Bamwe mu bahinzi bateye ibigoli n’ibishyimbo imusozi aho batabasha kuvomerera, baravugako […]
RAB: Irashishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi bukoresha ikorana buhanga no kubwigisha abandi bahinzi
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB kirashishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga by’umwihariko kugira ubumenyi ku miterere y’imbuto zivuguruye bishingiye ku turemangingo twazo mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi. Kugirango ubuhinzi n’ubworozi bubashe gutanga umusaruro hakenewemo ikoranabuhanga mu rwego rwo gutuma ibibazo bituma igipimo cy’umusaruro ku gihingwa kitagerwaho bibonerwe umuti. “Ubuhinzi burambye bukeneye ko urubyiruko rugira […]
Ngororero:Abasarura icyayi amafaranga bahembwa ngo ntajyanye n’ibiciro biri ku isoko
Bamwe mubakora imirimo yo gusoroma icyayi bo mukarere ka ngororero, baravuga ko bafite imbogamizi zo kuba bagikorera amafaranga macye muri iyi mirimo, nyamara baba bakoresheje imbaraga nyinshi ibintu bavuga ko bitajyanye n’ibiciro biri ku isoko muri iki gihe. Mugihe u Rwanda rukomeje guteza imbere icyayi cyoherezwa mumahanga, bamwe mubagikoramo byumwihariko abakora imirimo yo kugisoroma bo mukarere ka Ngororero barumvikana bavuga […]
Nyanza: Abanyeshuri biga amasiyanse bavuga ko hakiri imbogamizi y’ubuke bw’ibikoresho bifashisha by’ikoranabuhanga
Mukwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe ubumenyi ku isi, bamwe mu banyeshuri biga amasomo y’ubumenyi azwi nka Science mu ndimi z’amahanga bo mu mashuri y’isumbuye na kaminuza, baravuga ko bagifite imbogamizi mu gukoresha ikoranabuhanga mu masomo biga biturutse ku buke bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri bigamo, ibituma basaba leta kuvugutira umuti icyo kibazo usanga kibangamira imyigire yabo. Mukwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe […]
Perezida Paul KAGAME arasaba minisitri Jean Claude Musabyimana gukorera abanyarwanda
Mu muhango wo kwakira indahiro ya Minisitri ugiye kuyobora minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Perezida wa repuburika Paul KAGAME, arasaba minisitri Jean Claude Musabyimana gukorera abanyarwanda bitari mu magambo gusa, ibi akaba Perezida abimusabye nyuma yo kwakira indahiro ye yo kuba agiye gusimbura GATABAZI J.M.V ku kuyobora IYI minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu. Mu muhango wo kwakira indahiro ya minisitiri mushya ugiye kuyobora minisiteri […]