Bamwe mu batuye umurenge wa Cyabakamyi akarere ka Nyanza, baravuga ko kutagira Imihanda ikoze ibahuza mu bikorwa by’ubuhahirane n’indi mirenge itandukanye yo muri aka karere n’utundi turere duhana imbibi n’uyu murenge, wabo bikomeje kuba imbarutso yidindira ry’iterambere ryabo, bituma basaba ubuyobozi kubafasha iki kibazo bafite cyikabonerwa igisubizo kirambye. Umurenge wa Cyabakamyi uri mu karere ka Nyanza ku gice cy’aho aka […]
Nyanza: Cyabakamyi, imihanda idakoze intandaro yo kudidndira mu iterambere
Muhanga: Basigaye bakora urugendo bajya gushyingura nyuma yo kwimura irimbi bashyinguragamo
Bamwe mubatuye mukagari ka mubuga, mu murenge wa shyogwe ho mukarere ka Muhanga barifuza ko bahabwa irimbi hafi yabo kuko, nyuma y’uko iryo bari bafite rifunzwe, basigaye bakora urugendo rutariruto bajya gushyingura mu irimbi rya Gihuma riherereye mu murenge wa Nyamabuye mu kagali ka Gahogo ku buryo usanga bibatwara ikiguzi kitari gito cy’urugendo. Abaturage bifuza ko bahabwa irimbi hafi yabo, […]
Muhanga: Mu mujyi wa muhanga ubushobozi buke bwatumye babura amashuri y’incuke.
Bamwe mu babyeyi bamikoro make bo mu mujyi wa Muhanga mu karere ka Muhanga bafite abana bagejeje igihe cyo kujyanwa mu mashuli y’incuke, baravuga ko Muri ikigihe cyitangira ry’amashuli Umwaka wa 2022-2023, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ abana babo bagiye gukomeza kuguma mu rugo bitewe no kubura ibigo by’amashuri baberekezamo. Kumunsi wambere w’itangirya ry’amashuli yaba ayincuke, ayabanza n’ayuburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na […]
Kamonyi: Ubuke bw’abaganga butuma bategereza servise z’ubuvuzi
Bamwe mubivuriza ku kigonderabuzima cya Remera Rukoma giherereye mu mu renge wa Rukoma mukarere ka Kamonyi, baravuga ko ikibazo cy’ubucye bw’abaganga muri iki kigonderabuzima, bituma batinda kubona serivise z’ubuvuzi baba baje gusha, ibituma bifuza ko iki kigonderabuzima cyakongererwa umubare w’abaganga mu rwego rwo kunoza service zihabwa abarwayi bakigana. Ikigonderabuzima cya Remerarukoma, giherereye mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi […]
Ruhango: Ababyeyi bafite imyumvire itandukanye ku rukingo rwa covid-19 rugiye guhabwa abana
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi, mugihe bafite impungenge ko nibakingiza abana babo covid-19, urukingo ruzabazahaza nkuko byabaye kubakuru bikazatuma bahagarika amasomo yabo, ku rundi ruhande hari abandi babyeyi bo muri uyu murenge bashima uburyo uru rukingo rugiye kurinda abana babo kwandura iki cyorezo cya covid-19 no kutazahazwa nacyo igihe bazaba bacyanduye. Mu kwezi […]
Muhanga: Bakomeje kwibaza ibitaro bya Nyabikenke igihe bizabahera service
Abatuye imirenge yo mugice cy’imisozi ya Ndiza mu karere ka Muhanga bakomeje kwibaza impamvu ibitaro bya Nyabikenke bitabaha serivise zo kwivuza kandi bya ruzuye, ku buryo bakomeje gukora ingendo bajya kwivuriza kubitaro bya Kabgayi no mu karere ka Gakenke. Ibitaro bya Nyabikenke ni ibitaro by’akarere ka Muhanga biherereye mu murenge wa Rongi umwe mu mirenge y’igice cy’imisozi ya Ndiza. Nubwo […]
Ngororero: Meya yemeye gusura umuryango wa MUGABEKAZI Neema usaba kwimurwa kubera intambi
Umuryango wa MUGABEKA Neema uturiye uruganda rutunganya amabuye akoreshwa mu kubaka imihanda ruherereye mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero, urifuza ko ubuyobozi buwufasha kwimuka ku mpamvu z’uko urwo ruganda ruri kwangiza inyubako utuyemo na cyane ko mu minsi ya shize wari wabaruwe ngo wimuke nyamara utegereza kwimurwa amaso ahera mu kirere. Izi inzu z’umuryango wa Neema MUGABEKA utuye […]
Ruhango: Imyaka umunani irihiritse bategereje ingurane
Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya kinihira na mbuye mu karere ka Ruhango, barifuza ko ubuyobozi bubafasha bakishyurwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe n’ibikorwa byo kubaka umuyoboro w’amashanayarazi, kuko bamaze imyaka irindwi bategereje amaso akaba yaraheze mu kirere. Abaturage bagera kuri 400 batuye mu murenge wa kinihira, ndetse n’abandi barenga 70 bo mu kagali ka Kizibere Umurenge wa Mbuye, imirenge […]
Ngororero: Abakuwe mu manegeka bagatuzwa ku midugudu bijejwe kugezwaho amazi meza
Mugihe bamwe mubatuye akarere ka Ngororero umurenge wa Kageyo bimuwe mu manegeka bagatuzwa ku midugudu bifuza kwegerezwa amazi meza, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buravuga ko bufite umushinga uzarangirana n’uyu mwaka wa 2022-2023 uzageza amazi meza kuri aba baturage no kubandi batarayagezwaho batuye akarere ka Ngororero. Abagaragaza ikibazo cyo kutagira amazi meza, ni bamwe mubatuye umurenge wa Kageyo mu karere ka […]
Muhanga: Rongi, barifuza ishuri ry’imyuga barota mu nzozi
Bamwe mu batuye umurenge wa Rongi mu karere ka Muhanga baravuga ko bakeneye ubuvugizi bakabona aho abana babo biga imyuga kuko kugeza ubu nta shuri na rimwe ry’imyuga riragera muri uyu murenge, kuburyo abana babo bagikora urugendo bajya kwiga imyug mu yindi mirenge. Umurengewe Rongi tuwe n’abaturage 32162. Abaturage baganiriye n’umunyamakuru ni abo mu kagali ka Gasharu umurenge wa […]