Muhanga: Abangavu batewe inda barafata amakimbirane yo mu miryango nk’intandaro y’ihohoterwa bahuye naryo

Bamwe mu bangavu batewe inda bo mu karere ka Muhanga barashyira mu majwi amakimbirane yo mu miryango bavukamo kuba nyirabayazana wo guterwa izo nda kubera kutitabwaho n’ababyeyi bikarangira binabaviriyemo guta amashuri nyuma yo kubyara. Umwe mu bangavu twahaye izina rya UWIMANA Martha wahohotewe afite imyaka 16 yiga mu mashuri yisumbuye mu murenge wa Muhanga mu karere ka Muhanga, Kimwe na […]

Kabgayi: Musenyeri Simaragde Mbonyintege arasaba abashakanye kwizerana

Mugitambo cya Misa ya Noheli cyabereye muri Bazilika nto ya Kabgayi, umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi Musenyeri Simaragde Mbonyintege, yasabye abanyarwanda cyane cyane abubatse ingo kubaho babana mu bwumvikane, nta kwishishanya cyangwa gukekana. Musenyeri Mbonyintege akaba akomeza abibutsa ko bagomba kwirinda amagambo aturuka hanze y’ingo zabo agamije kubasenyera,  bakabaho bizerana mu muryango wabo bubatse kugirango babashe kurera abana babo babyaye […]

Ruhango: Irushanwa rya Volley ball ryatumye bungukira mu bucuruzi bakora

Bamwe mu bikorera bo mu karere ka Ruhango nyuma y’uko aka karere ka kiriye imikino y’ikiciro cyambere cy’umukino w’intoki wa volleyball, barasaba ubuyiobozi bw’aka karere kubafasha bakajya bahora bakira imikino itandukanye kuko usibye no kuba bakuramo inyungu ziturutse mu bicuruzwa bahacururiza ngo inafasha urubyiruko abakuru n’abato kwidagadura. Bamwe mubikorera bo mu karere ka Ruhango, barashima uburyo imikino bakiriye y’umukino w’intoki […]

Ngororero: Umuvunyi arasaba abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage bidategereje ubuyobozi bwo hejuru

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka ngororero barasabwa kujya bacyemura ibibazo by’abaturage kugihe, batarindiriye ko ubuyobozi bwo hejuru bumanuka bukaba aribwo bubicyemura, na cyane ko haribyo bwakira byakabaye byaracyemukiye munzego zo hasi. Mukarere ka ngororero, abaturage bo mumirenge itandukanye bahuriye kuri stade ya Rususa, IHEREREYE MU MURENGE WA Ngororero aho bagaragazaga ibibazo bafite bitandukanye babigaragariza ubuyobozi bw’umuvunyi ndetse n’ubw’akarere kugirango […]

Ruhango: Amaze imyaka isaga 28 atagira icyangombwa kimuranga kubera kutandikishwa mu irangamimerere

Umusore witwa MUSINGIZE Emmanuel ubarizwa mu mudugudu w’i Pate mu kagali  ka Mwendo Umurenge wa Mbuye akarere ka Ruhango, kuri ubu utagira icyangombwa nakimwe kimuranga, arasaba ubuyobozi bw’umurenge kumworohereza akabona serivisi z’iranga mimerere, kuko ngo nyina wakabaye yaramwandikishije mu iranga mimerere yabyanze ndetse kuri ubu yamaze kumuta akigendera akaba atazi n’aho yamaze kwerekeza.   Umusore witwa Musingize Emmanuel ubarizwa mu […]

Ruhango: Barifuza ko inkoni yera ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona ihabwa agaciro

  Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, bamwe mubatuye umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango barimo n’abafite ubumuga, baravuga ko iyo nkoni ifitiye akamoro abafite ubumuga ku buryo ikwiye kubahwa ndetse n’abafite ubumuga bayikoresha bakubahwa. Murugendo rwo kuzirikana umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera ikoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutabona, urugendo rugamije guha agaciro iyo nkoni yera […]

Nyarugenge: Gutanga ibitabo byogusoma mu mashuri abanza byitezweho kuzahura ireme ry’uburezi.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’amashuri abaza cya Karama kiri umurenge wa Kigali akarere ka Nyarugenge, buvuga ko mbere y’uko ikigo gihabwa na Save The children ΄Umuryango Mpuzamahanga wita kubana΄ ibitabo by’abana byogusoma hagaragaraga ikibazo cy’umubare muke w’ibitabo byo gusoma bikaba byatezaga icyuho mu ireme ry’uburenzi. Umuyobozi w’Ishuri ribanza rya EPR Karama, Muntwali Alodie, avuga ko abana batashoboraga kumenya gusoma neza bose kubera […]

Ruhango: Urubyiruko rufite intego yo kwigira ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.

Nyuma yo gusura umupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare ahatangirijwe urugamba rwo kubohora igihugu, bamwe mu rubyiruko rw’abakorerbushake rwo mu karere ka Ruhango baravuga ko a mateka y’uruygamba rwo kubohora igihugu, babonye  agiye kubigihsa gukora cyane bakiteza imbere ibyo ubuyobozi bw’aka karere buheraho buvuga ko amasomo babonye agiye kubafasha kwitangira ibikorwa bizamura iterambere ry’abatuye aka karere. Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo […]

Amakimbirane ni bimwe mu bibazo byugarije umuryango ndetse bigatera n’ubukene kuko abagize umuryango badakora ngo biteze imbere

Amakimbirane ni bimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda nkuko tubigaragarizwa na bamwe mu bagize umuryango uharanira amahoro n’iterambere OPD mu kiganiro twagiranye kuwa 25.10. 2022 Mukiniro na Maître MUJAWAMARIYA Dathive umuyobozi wa OPD avuga ko Kurwanya amakimbirane mu muryango biba bigamije kwimakaza umuco w’amahoro bityo umuryango ugatera imbere. Aragira ati “myubyukuri kurwanya amakimbirane mu muryango bifasha kwimakaza amahoro ku buryo […]