Ruhango: Ababyeyi bafite imyumvire itandukanye ku rukingo rwa covid-19 rugiye guhabwa abana

Bamwe   mu babyeyi bo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi, mugihe bafite impungenge ko nibakingiza abana babo covid-19, urukingo ruzabazahaza nkuko byabaye kubakuru bikazatuma bahagarika amasomo yabo, ku rundi ruhande hari abandi babyeyi bo muri uyu murenge bashima uburyo uru rukingo rugiye kurinda abana babo kwandura iki cyorezo cya covid-19 no kutazahazwa nacyo igihe bazaba bacyanduye. Mu kwezi […]

Muhanga: Bakomeje kwibaza ibitaro bya Nyabikenke igihe bizabahera service

Abatuye imirenge yo mugice cy’imisozi ya Ndiza mu karere ka Muhanga bakomeje kwibaza impamvu ibitaro bya Nyabikenke bitabaha serivise zo kwivuza kandi bya ruzuye, ku buryo bakomeje gukora ingendo bajya kwivuriza kubitaro bya Kabgayi no mu karere ka Gakenke. Ibitaro bya Nyabikenke ni ibitaro by’akarere ka Muhanga biherereye mu murenge wa Rongi umwe mu mirenge y’igice cy’imisozi ya Ndiza. Nubwo […]

Ngororero: Meya yemeye gusura umuryango wa MUGABEKAZI Neema usaba kwimurwa kubera intambi

Umuryango wa MUGABEKA Neema uturiye uruganda rutunganya amabuye akoreshwa mu kubaka imihanda ruherereye mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero, urifuza ko ubuyobozi buwufasha kwimuka ku mpamvu z’uko urwo ruganda ruri kwangiza inyubako utuyemo na cyane ko mu minsi ya shize wari wabaruwe ngo wimuke nyamara utegereza kwimurwa amaso ahera mu kirere. Izi inzu z’umuryango wa Neema MUGABEKA utuye […]

Muhanga: Minisiteri y’uburezi yashubije ababyeyi ku kibazo cy’amafaranga y’ishuri

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Muhanga bavuga ko bitewe nuko muri iki gihe ibiciro by’ibintu bitandukanye byazamutse, ndetse bamwe mubabyeyi bakaba barahagaritse imirimo kubera icyorezo cya covidi-19, leta ikwiye kubafasha abana babo ntibazakwe ibikoresho by’umurengera, bagakomeza bifuza kandi ko leta yabafasha ku buryo bazoroherezwa mu kwishyura amafaranga y’ishuri, byibuze bakazajya bishyura mu by’iciro byaba ngombwa akaba yagabanywa. Icyakora […]

Ruhango: Imyaka umunani irihiritse bategereje ingurane

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya kinihira na mbuye mu karere ka Ruhango, barifuza ko ubuyobozi bubafasha bakishyurwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe n’ibikorwa byo kubaka umuyoboro w’amashanayarazi, kuko bamaze imyaka irindwi bategereje amaso akaba yaraheze mu kirere. Abaturage bagera kuri 400 batuye mu murenge wa kinihira, ndetse n’abandi barenga 70 bo mu kagali ka Kizibere Umurenge wa Mbuye, imirenge […]

Ngororero: Abakuwe mu manegeka bagatuzwa ku midugudu bijejwe kugezwaho amazi meza

Mugihe bamwe mubatuye akarere ka Ngororero umurenge wa Kageyo bimuwe mu manegeka bagatuzwa ku midugudu bifuza kwegerezwa amazi meza, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buravuga ko bufite umushinga uzarangirana n’uyu mwaka wa 2022-2023 uzageza amazi meza kuri aba baturage no kubandi batarayagezwaho batuye akarere ka Ngororero. Abagaragaza ikibazo cyo kutagira amazi meza, ni bamwe mubatuye umurenge wa Kageyo mu karere ka […]

Muhanga: Rongi, barifuza ishuri ry’imyuga barota mu nzozi

  Bamwe mu batuye umurenge wa Rongi mu karere ka Muhanga baravuga ko bakeneye ubuvugizi bakabona aho abana babo biga imyuga kuko kugeza ubu nta shuri na rimwe ry’imyuga riragera muri uyu murenge, kuburyo   abana babo  bagikora urugendo bajya kwiga imyug mu yindi mirenge. Umurengewe Rongi tuwe n’abaturage 32162. Abaturage baganiriye n’umunyamakuru ni abo mu kagali ka Gasharu umurenge wa […]

Ruhango: Abatujwe na leta barifuza guhabwa ibyangombwa by’ubutaka kugirango babone umuriro ubaca iruhande ujya gucanira ahandi

  Bamwe mu batuye mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, bari mu nzu batujwemo  na Leta, baravuga ko biturutse ku kuba batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka bigaragaza ko aho batujwe na leta ari ahabo, iterambere ryabo rikomeje kuhadindirira ndetse iki kibazo kigeze aho gituma badahabwa umuriro w’amashanyarazi nyamara amapoto bakabaye bafatiraho ari iruhande rwabo, ibituma bifuza ko leta ibitaho bagahabwa ibyo […]

Ruhango: Arifuza ko ubuyobozi bumufasha mu kibazo cy’uwo bashakanye wataye urugo akigendera

Umugabo witwa Nyandwi John utuye mu kagari ka Nyakogo Umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, arasaba ubuyobozi kumufasha bukinjira mu kibazo afitanye n’umugorewe bashakanye byemewe n’amategeko wataye urugo asahuye n’imwe mumitungo bari bafite. Nyandwi John umugabo utuye mu mudugudu wa Bweramana mu kagari ka Nyakogo Umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango. arumvikana avuga uburyo ubwo yari amaze gukora impanuka yo […]

Muhanga: Barifuza amashuri y’abafite ubumuga

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Muhanga barasaba inzego z’ubuyobozi bw’aka karere kubafasha kwegerezwa amashuli y’abafite ubumuga, kuko babona aya mashuli akenewe mu mirenge yabo N’ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko bukirimo gukora ubuvugizi kugirango haboneke abafastanyabikorwa bo gufasha gushyiraho ayo mashuri. Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Muhanga, barimo MASENGESHO Vicent na MUKANDORI Forodinata bakaba bunvikana basaba […]